igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila agiye kugaruka muri RDC, bivugwa ko ashobora kwihuza na M23
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AKAZI > Joseph Kabila agiye kugaruka muri RDC, bivugwa ko ashobora kwihuza na M23
AKAZIAMAKURU

Joseph Kabila agiye kugaruka muri RDC, bivugwa ko ashobora kwihuza na M23

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 9, 2025 10:41 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko ateganya gusubira mu gihugu cye nyuma y’igihe yari amaze mu buhungiro.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Jeune Afrique, Kabila yavuze ko “mu minsi ya vuba” azagaruka muri RDC kubera impungenge yatewe n’uko ibintu bihagaze nabi mu bijyanye n’umutekano ndetse no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu. Yavuze ko yifuza kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomeje kugariza igihugu.

Kabila yatangaje ko nasubira muri RDC, azahera mu burasirazuba bw’igihugu, aho intambara ikomeje hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23. Ni agace kamaze igihe kugarijwe n’umutekano muke, kagaragaramo imirwano ikomeye.

Hari amakuru avuga ko Kabila ashobora kwihuza n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ririmo umutwe wa M23, aho bivugwa ko we na Moïse Nyarugabo wahoze ari Visi-Perezida wa RDC ku butegetsi bwe, bari gutegura uko babiyungaho.

Ibi byemejwe na bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC, barimo Olivier Kamitatu wahoze ari Minisitiri muri guverinoma ya Kinshasa, ubu akaba ari umuvugizi wa Moïse Katumbi. Abinyujije ku rubuga X (rwakusimbuye Twitter), Kamitatu yagize ati: “Icyemezo cya Joseph Kabila cyo kujya mu burasirazuba bw’Igihugu, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si igikorwa gisanzwe: ni ubutumwa bukomeye ku hazaza h’Igihugu cyacu.”

Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bumaze igihe bushinja Kabila kuba umwe mu baterankunga bakuru ba M23, ariko we n’abo bafatanyije bakaba barakomeje guhakana ibyo birego, basaba leta gutanga ibimenyetso bifatika byashingirwaho.

Kugaruka kwa Kabila muri RDC bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bibera mu karere, cyane cyane mu bijyanye na politiki n’umutekano.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umujyanama wihariye wa Perezida wa leta zunze ubumwe za America yakiriwe na perezida Kagame
Next Article Perezida Kim yerekanye ubushobozi bwa Koreya y’amajyaruguru ku ntwaro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rurageretse hagati ya Nick Cannon n’umugore we

Alyssa Scott usanzwe ari umunyamideli wabyaranye na Nick Cannon, yagaragaje ko atishimiye uburyo uyu mugabo atita ku nshingano ze nk’umubyeyi,…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura

Mu gace ka Homa Bay muri Kenya, haravugwa inkuru y’incamugongo y’umupolisi David Okebe Goga wishe abana be babiri na muramu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

U Bufaransa bwahagaritse guha intwaro Ukraine

Igihugu cy'u Bufaransa nta ntwaro kizongera guha igihugu cya Ukraine mu ntambara gihanganyemo n'u Burusiya nk'uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel…

1 Min Read
AMAKURU

Ibikoresho bya SAMIDRC byanyujijwe mu Rwanda bigeze ku cyiciro cya gatatu

Ku wa 8 Gashyantare 2025, urukurikirane rw’amakamyo atwaye ibikoresho by’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo zari ziri mu butumwa bwo kugarura…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?