igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kabuga Félicien agiye kongera kugaragara mu rukiko mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kabuga Félicien agiye kongera kugaragara mu rukiko mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha
AMAKURU

Kabuga Félicien agiye kongera kugaragara mu rukiko mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 30, 2025 6:21 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko Félicien Kabuga umaze igihe afungiye mu Buholandi agiye kongera kugaragara mu rukiko, mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha.

Icyo gihe hazaba inama ntegurarubanza mu rubanza umushinjacyaha aburana na Félicien Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

IRMCT yavuze ko ku wa 01 Gicurasi Saa Kumi z’igicamunsi ku isaha y’i Arusha mu cyumba cy’iburanisha cy’Ishami rya IRMCT riri i LaHaye mu Buholandi, ari bwo icyo gikorwa giteganyijwe kuba.Mu itangazo ryanyujijwe kuri X, IRMCT irakomeza iti “Hazaba inama ntegurarubanza mu rubanza umushinjacyaha aburana na Félicien Kabuga.

Ibiberamo bizatambutswa hashize iminota 30.”Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020. Kuva ubwo yahise ajya gufungirwa muri gereza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ziri i La Haye mu Buholandi.

Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.

Mu 2022 raporo zagaragaje ko Kabuga afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.Mu bihe bitandukanye kandi byagiye bigaragazwa ko Félicien Kabuga atagishoboye kwibuka ibyabaye mu bihe byashize.Byatumye mu Ugushyingo 2023, nyuma y’impaka ndende IRMCT yanzura ko ihagaritse gukurikirana Félicien Kabuga, ndetse ko hagomba gushakwa uburyo yarekurwa kuko ubuzima bwe n’ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.

Ni icyemezo kitavuzweho rumwe kubera uruhare rukomeye ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo kuba umuterankunga mukuru wa Radio Television Libre des Milles Collines yakoreshejwe cyane mu kuranga no kwicisha Abatutsi.Muri Gashyantare 2025 Umwanditsi Mukuru wa IRMCT, Abubacarr Tambadou, yatangaje ko Kabuga Félicien agifungiwe La Haye kuko atarabona igihugu cyemera kumwakira.Tambadou yagaragaje ko nyuma yo guhagarika urubanza rwa Kabuga, hakurikiyeho guha umwanya uruhande rw’abamwunganira ngo bashake igihugu gishobora kumwakira maze afungurwe by’agateganyo.

Ati “Uruhande rumwunganira rwasabwe gushaka igihugu gishobora kumwakira kandi urwo rugendo ruracyakomeje kuko ntacyo rurageraho. Kabuga aracyafungiwe i La Haye ategereje.”Muri Kanama 2023, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, wari mu Rwanda yavuze ko bigoranye kwemeza igihe Kabuga azarekurirwa.Yavuze ko Kabuga azakurwa muri gereza gusa igihe azaba afite ikindi gihugu cyemera kumwakira, agaragaza ko bishobora kugora u Bufaransa yari yihishemo kuko yafashwe afite ibyangombwa by’ibihimbano.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyakubahwa Prezida Paul KAGAME, ari mu bari bwitabire irahira rya Perezida wa Gabon
Next Article Perezida Donald Trump yirukanye Doug Emhoff, umugabo wa Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kicukiro: Hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe ateraguwe ibyuma

Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Umuvugizi wa M23 yaciye amarenga ku kuba bagiye gufatanya na Kabila wabarwanyije imyaka myinshi

Umutwe wa M23 watangaje ko ubizi ko Joseph Kabil bazi ko yageze i Goma kandi ko ntakibazo babibonamo cyane ko…

2 Min Read
AMAKURU

U Buhinde buri gukoresha intwaro karabutaka mu ntambara ihanganyemo na Pakistan

U Buhinde bwatangaje ko bwarashe ibisasu bya missiles mu duce icyenda two muri Pakistan, ndetse n’ibindi mu Ntara ya Kashimir…

3 Min Read
AMAKURU

Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata ushinzwe umutekano kuri sitade wagaragaye mu mashusho atega umwe mu bari bitabiriye umukino…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?