Mu gihe amagambo akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Yago Pondat n’abo yita abanzi be, umunyamideli n’umushoramari Kate Bashabe yasabye uyu musore kubihagarika ahubwo akibanda ku kazi ke.
Abinyujije mu butumwa yanditse kuri X, Bashabe yagize ati: “Yago please wakwihangana ibi bintu ukabireka ukikomereza akazi kawe. Ni ibyo kugutesha umwanya kandi dukeneye imiziki myinshi n’ibiganiro. One love.”
Ibi yabivuze nyuma y’uko Yago Pondat asubije ku mugaragaro abamunenga, avuga ko yatsinze abamurwanya mu izina rya Yesu kandi ko ibyo bamuvugaho ari propaganda ishaje. Ati: “Narabatsinze mu izina rya Yesu… izo propaganda mufite zirapfuuye kandi ziranashaje.”
Yasoje yerekana ko afite icyizere, avuga ko “intoki ze zirimo urusenda rwinshi”, ashaka kugaragaza ko afite ubushobozi bwo gukomeza kurwana urugamba rwo kwerekana impano ye.
Yago yongeye kugaruka mu binyamakuru nyuma y’uko ahungiye muri Uganda aho yavugaga ko yahunze agatsiko ko bantu bo mu myidagaduro yo mu Rwanda bashakaga kumwivugana.