Abasore b’Ababiligi basanganwe ibimonyo, abayobozi bavuga ko byari bigenewe amasoko y’i Burayi na Aziya, mu buryo bugaragara bw’ubucuruzi butemewe buri kuzamuka bw’amoko y’ibinyabuzima atazwi.
Aba basore babiri b’Ababiligi basanzwe bafite ibimonyo birenga 5.000, urukiko rwo muri Kenya rwabaciye amande y’amadorari 7.700 (€ 6,775) cyangwa bagafungwa amezi 12 kubera ko barenze ku mategeko yo kubungabunga inyamaswa.
Ku itariki ya 5 Mata, aba enegihugu b’u Bubiligi, Lornoy David na Seppe Lodewijckx, bombi bafite imyaka 19, batawe muri yombi bafite ibimonyo 5.000 basanzwe muri guest house.
Ku itariki ya 15 Mata bashinjwe icyaha cyo kurenga ku mategeko yo kubungabunga inyamaswa. Umucamanza Njeri Thuku, mu cyemezo cye yavuze ko nubwo izi ngimbi zibwira urukiko ko zishimishaga gusa, ubwo bwoko bwihariye bw’ibimonyo bufite agaciro kandi bari bafite ibihumbi.
Aba basore bari binjiye mu gihugu kuri viza y’ubukerarugendo kandi bararaga muri guest house mu mujyi wa Naivasha wo mu burengerazuba, uzwi cyane kuri ba mukerarugendo kubera pariki n’ibiyaga.
Umwunganizi wabo, Halima Nyakinyua Magairo, yavuze ko abakiriya be batari bazi ko ibyo bakora bitemewe.
Serivisi ishinzwe ubuzima bw’ibinyamanswa muri Kenya (KWS) yari yavuze ko uru rubanza rugaragaza “ihinduka ry’imiterere y’ubucuruzi butemewe, kuva ku nyamaswa nini z’inyamabere kugeza ku binyabuzima bitaramenyekana ariko by’ingenzi.”
Nk’uko KWS ibitangaza, ibimonyo 5.400 byafatanwe abo bantu byari bifite agaciro ka miliyoni 1.2 z’amashilingi yo muri Kenya (€ 8,104).