Ku nshuro ya mbere Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine.
Igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyavuze ko cyafashije ingabo z’Uburusiya kubohora akarere ko ku mupaka ka Kursk, ku itegeko ryatanzwe na Perezida Kim Jong Un.Ni nyuma y’uko Umukuru w’ingabo z’Uburusiya Valery Gerasimov ashimye ubutwari bw’ingabo za Koreya ya Ruguru, bwari ubwa mbere Moscow yemeye kumugaragaro ubufasha bw’izo ngabo.
Mbere, abategetsi b’ibihugu by’iburengerazuba babwiye BBC ko babona ko nibura abasirikare 1,000 ku bagera ku 10,000 ba Korea ya Ruguru biciwe muri iyi ntambara mu mezi atatu.Valery Gerasimov yavuze ko Moscow igenzura akarere kose ka Kursk k’Uburusiya – ibyo Ukraine yahakanye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko ubu Korea ya Ruguru igomba kwirengera ingaruka zo gushoza intambara.
Umwaka ushize, Korea y’Epfo hamwe n’abatasi b’ibihugu by’iburengerazuba bagiye batangaza ko Koreya ya Ruguru yohereje ibihumbi by’abasirikare mu karere ka Kursk.
Icyemezo cyo koherezayo ingabo cyari kigendanye n’amasezerano yo gufashanya mu bya gisirikare hagati ya Moscow na Pyongyang.
Perezida Kim avuga ko Korea ya Ruguru n’Uburusiya byerekanye ubucuti n’ubuvandimwe bwabyo i Kursk.
Ati “Ubucuti bwashimangiwe n’amaraso buzafasha kwagura umubano mu buryo bwose.”Amakuru ko Korea ya Ruguru yohereje ingabo mu Burusiya yatangiye kuvugwa mu Ukwakira, nyuma y’uko ubucuti bwa Kim na Putin burushijeho gukomera.
Vladimir Putin na Kim Jong Un basinye amasezerano yo gufashanya mu gihe haba hari igihugu gitewe muri ibi byombi.