igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila
AMAKURU

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 8, 2025 4:45 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani, yasabye Umushinjacyaha mu rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga gutangira inzira yo gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila.

Minisitiri Shabani yagejeje ubu busabe ku Mushinjacyaha tariki ya 24 Mata 2025, asobanura ko PPRD itubahirije ingingo z’Itegeko Nshinga, amategeko n’amabwiriza.

Uyu muyobozi yashinje abayobozi benshi ba PPRD gushyigikira ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta, asobanura ko bagira uruhare mu guhungabanya ubwigenge n’ubusugire bwa RDC.

Yasobanuriye Umushinjacyaha ko kuba umuyobozi w’icyubahiro, Joseph Kabila, yarasuye umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 bigaragaza ko iri shyaka rifite uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.

Kuri Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, Minisitiri Shabani yavuze ko muri Gashyantare 2025, uyu munyapolitiki yatangaje ko ishyaka ryabo rizakora ibishoboka byose kugira ngo ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi buveho.

Minisitiri Shabani yagaragaje ko ibi byose bigaragaza ko PPRD ari ishyaka rifite umugambi wo gusenya RDC, bityo ko na ryo rikwiye gusenywa hifashishijwe amategeko.

Ubusabe bwo gusenya PPRD bukurikiye icyemezo Minisitiri Shabani yafashe cyo guhagarika ibikorwa byose by’iri shyaka muri RDC, nyuma y’uruzinduko Kabila yagiriye i Goma tariki ya 18 Mata.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi yakiriye intumwa y’umuhuza Perezida Gnassingbé
Next Article Abacuruzi b’Isoko ry’Ingenzi za Huye baratabaza kubera ubujura, imiyoborere n’umutekano muke
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Isi yose ihanze amaso ku nyubako ko haza gutangazwa Papa mushya kuko umwotsi wera wazamutse
May 8, 2025
Ibikoresho bya SAMIDRC byanyujijwe mu Rwanda bigeze ku cyiciro cya gatatu
May 8, 2025
Nyuma y’iminsi 3 gusa Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Collège Inyemeramihigo
May 8, 2025
Abacuruzi b’Isoko ry’Ingenzi za Huye baratabaza kubera ubujura, imiyoborere n’umutekano muke
May 8, 2025
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kigali: umugore yatwikishije umugabo we isombe nyuma yo kumusangana indaya

Muri Kimisagara ho mu mujyi wa kigali umugore wari utuye aho yatwitse umugabo we akoresheje isombe yari ihiye amutwika wese…

1 Min Read
AMAKURU

Ubushinwa bwarahiriye kurwana na Amerika intambara y’ubucuruzi kugeza ku mwuka wa nyuma

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko idateze gukuraho umusoro wa 34% yashyize ku bicuruzwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

“Muzirikane ko izi nshingano murahiriye muzazibazwa.” -Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro z’abakomiseri umunani ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Barimo Perezida wa Komisiyo, Oda Gasinzigwa, Visi…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

RDC: Kisangani abaturage basabwe kudatinya M23 kuko nta mbaraga ifite

Perezida w’Inteko y’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yasabye abaturage ba Kisangani kudahungabanywa n’ibihuha bivuga ko M23 iri gukomeza gufata…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?