Leta yamaganye ibihuha bivuga Perezida Kiir yitabye Imana

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yo muri Sudani y’epfo yamaganye abantu bakwije ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Sarva Kiir yitabye Imana.

Guhera ku wagatatu  tariki ya 14.5.2025 nibwo hakwirakwije igihuha kurubuga rwa Facebook kivuga ko Perezida Sarva Kiir yitabye Imana.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yahise ibyamaganira kure ivugako Perezida Kiir ari muzima ntakibazo afite, ahubwo abakwiza ibyo bihuha ari abanzi bigihugu.

Leta ya Sudani y’epfo yahise ivuga ko abantu badakwiye guha ishingiro ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ahubwo bakomeze imirimo yabo noguteza imbere igihugu, kuko perezida wabo ameze neza kandi ari mukazi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version