Ali Bongo wahoze ayobora Gabon yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2023 ndetse agafungirwa iwe n’umuryango we kuva ubwo, yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola.

Irekurwa rya Bongo rikurikiye ibiganiro byabayeho hagati ya Perezida wa Angola, Joao Lourenco ndetse na Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Gabon nyuma y’uko anayiyoboye mu nzibacyuho, Brice Oligui Nguema.

Ubutumwa bwasohowe na Perezidansi ya Angola kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Bongo n’umuryango we bageze ku kibuga cy’indege i Luanda, nyuma y’uko bari bafungiye iwabo kuva ubutegetsi bwahirikwa mu Kanama 2023. Buti “Umuryango wa Bongo warekuwe, ndetse wasesekaye i Luanda.”

Bongo yari afunganywe n’umugore we, Umufaransakazi Sylvia w’imyaka 62, ndetse n’umuhungu wabo Noureddin w’imyaka 33, bashinjwaga kunyereza umutungo w’igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version