igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Merkel yaburiye u Burayi ko bushobora gusenyuka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Merkel yaburiye u Burayi ko bushobora gusenyuka
AMAKURUMU MAHANGA

Merkel yaburiye u Burayi ko bushobora gusenyuka

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 26, 2025 9:52 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Angela Merkel wabaye Chancelière w’u Budage yavuze ko gahunda zo gukumira abimukira no gufunga imipaka y’u Burayi bizaganisha uyu Mugabane mu manga, nyuma y’uko u Budage bushyizeho ingamba zikakaye zigamije gukumira abimukira binjira muri icyo gihugu.

Uyu muyobozi yanenzwe cyane kuri politiki ye yo gufungura umupaka, dore ko ku buyobozi bwe mu Budage hinjiye abimukira barenga miliyoni imwe hagati ya 2015 na 2016.

Gusa ibintu byarahindutse kuko Minisitiri w’Umutekano mu Budage, Alexander Dobrindt, aherutse guhagarika ibikorwa byo gusaba ubuhungiro byose byakorerwaga ku mipaka yo ku butaka, bivuze ko n’abimukira binjiraga mu Burayi bafite intego yo kuzasaba ubuhungiro bageze ku mupaka w’u Budage, bambuwe ayo mahirwe.

Kuri Merkel, asanga ibi bihabanye n’amahame yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Uyu mugore uherutse kwandika igitabo yise ’Freedom’ yavuze ko mu gihe ibihugu biri muri EU bikwiye kwemeranya ku ngamba zifatirwa abimukira, atanga umuburo ati “bitabaye ibyo, dushobora kubona u Burayi busenyuka.”

Nyuma y’uko iki cyemezo gifashwe, ku mipaka y’u Budage hari umubare w’abantu babujijwe kwinjira, aho inzego z’umutekano ziherutse gutanga umuburo zivuga ko abo bantu bashobora kuba ari benshi ku buryo kubarindira umutekano birenze ubushobozi bwabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abapolisi ibihumbi bitatu boherejwe ku mipaka, biyongera ku bandi ibihumbi 11 bari bahashyizwe, icyakora ibi nabyo ntibihagije, nk’uko abasesenguzi bakomeza kubisobanura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Joseph Kabila yagarutse mu mujyi wa Goma, ahabwa ikaze n’abayobozi ba M23
Next Article Uwashinze urubuga rwa Telegram yasabwe guhunga mu maguru mashya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Inka zirenga 70 zasanzwe zapfiriye Mwenga, icyazishe kiracyari urujijo

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, abaturage bo mu duce twa Kilungutwe na Kilumba, muri…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za SADC ziri mu cyiciro cya kabiri zatashye zivuye mu Burasirazuba bwa Congo, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), zari zimaze umwaka n’amezi atandatu mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa…

4 Min Read
AMAKURU

Elon Musk yigereranyije na Buddha avuga ko DOGE izakomeza gukora na nyuma ye

Elon Musk, nyir’urubuga rwa X wari umaze igihe ari mu kazi ka guverinoma ya Trump, yigereranyije na Buddha, avuga ko…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

The Ben na Diamond batanze ibyishimo i Ntungamo yo muri Uganda

The Ben yongeye guhurira ku rubyiniro na Diamond bakoranye indirimbo ‘Why’, batanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari bahuriye i Ntungamo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?