Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yakuye ku nshigano Mike Waltz wari umujyanama mu bya Gisirikare w’iki gihugu bikaba bivugwa ko ashobora koherezwa kuba ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa bwa Donald Trump yanyuje kuri X yashimiye uyu Mike Waltz ku muhate yagiraga mu kazi ndetse atangaza ko inshingano ze zibaye zihawe Marco Rubio Usanzwe ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ndetse uyu Mike Waltz azakomeza kuba umudipolomate w’iki gihugu.
Gusa amakuru Dukesha BBC avuga ko mu byo uyu waltz yirukaniwe harimo no kuba yarakoraga amakosa akinjiza abanyamakuru ku rubuga igisirikare cya amerika kiganiriraho ibya gisirikale n’andi mabanga yabo.
Uyu mugabo abaye uwa mbere uturuka muri Leta ya Florida wirukannwe mu biro by’umukuru w’igihugu white house.
Andi makuru dukesha CBS news cyo muri iki gihugu avuga ko uyu Mike Waltz yaba yari yamaze kugirwa umunyamabanga wa Leta mu muryango w’ Abibumbye UN mbere y’uko n’iri tangazo rishyirwa hanze.
