Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuye ko Leta yafashe icyemezo cyo gukuraho ibyiciro by’ubudehe nyuma yo kubona ko bidindiza abantu, hashyirwaho Sisiteme Imibereho ari na yo izajya ikoreshwa mu kwishyura mituweli.
Ibi yabitangaje ku wa 6 Gicurasi 2025 ubwo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda byatangizaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.
Amakuru y’urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y’imibereho y’urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y’abagize umuryango bishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, nk’uko ibyiciro by’Ubudehe byabigaragazaga mbere bigikoreshwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yagize ati “muri sisiteme Imibereho ni ho tubona uko Umunyarwanda agenda ahindura imibereho ye bitewe n’ibikorwa bye bikamuvana mu rwego rumwe bimujyana mu rundi. Ntabwo ari icyiciro nka byabindi twari dufite, ijambo icyiciro ryakomeje guteza ibibazo byo gusa nk’aho dutandukanya Abanyarwanda kandi imibereho twese turayisangiye ariko ntidukora kimwe.’’
Minisitiri Mugenzi yavuze ko sisiteme ya mbere yatumaga abantu bashyirwa mu byiciro bimwe kandi badahuje imibereho, bigatuma hari na serivisi babona ko bazihabwa kubera ibyiciro barimo, Leta ibona ko bidakwiye ko abantu bashyirwa mu byiciro ihitamo kubikuraho.
Ati “Hari abashyirwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ukumva ni icyiciro cya mbere cy’ubukene bamwe bakabifata nk’uburyo bwo kubona serivisi yo gufashwa ariko mu Rwanda tugezemo burya gufashwa byaba ari indwara wagize kuko hafashwa umurwayi, ni yo mpamvu twifuza ko Abanyarwanda twese tujyanamo mu kwiteza imbere.’’
Yasobanuye ko Sisiteme Imibereho iri gukoreshwa mu kwishyura mituweli ariko ikazanakoreshwa mu bindi byiciro nka VUP, serivisi z’ubuzima kuzamura imibereho myiza y’abaturage, iteganyabikorwa n’igenamigambi ku muturage.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bongereye imiti yatangirwaga kuri mituweli irimo imiti ya kanseri, insimburangingo n’inyunganirangingo n’ibindi asaba abaturage kwishyura hakiri kare ku baturage badafite ubundi bwishingizi.
Mukantaganzwa Violette yavuze uburyo kutagira mituweli byatumye agurisha isambu ye n’inka kugira ngo avuze umwana we. Yagaragaje ko amaze kwishyura mituweli yavuje umwana we ku mafaranga 220 Frw asaba n’abandi baturage kuyishyura birinda ibihombo.
Kugeza ubu abanyamuryango basaga miliyoni 11 bangana na 88% by’Abanyarwanda bose ni bo bamaze kwiyandikisha mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, mu gihe Leta yifuza ko bigera ku 100%.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bongereye imiti yatangwaga kuri mituweli