Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira abimukira bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ingingo yagarutseho kuri iki Cyumweru mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwinjiye mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugamije gukomeza gutanga amahirwe mu gukemura ikibazo cy’abimukira.
Ati “Ayo makuru niyo turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, murabizi ko na mbere twari mu biganiro n’u Bwongereza, ntabwo ari ibintu bishya kuri twe, usibye n’u Bwongereza muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari barafatiwe muri Libya.”
Yakomeje avuga ko “ni uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku Isi, rero ubu turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n’uku, ariko ibiganiro byo birahari.”
Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi mu gihe hari hashize iminsi mike ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi bitangaje ko u Rwanda rushobora gutangira kwakira abimukira bo muri Amerika.
Ni ibintu byatumye abanyepolitike bo mu Bwongereza barimo Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano, bashyira ku gitutu Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer bamushinja gutesha agaciro amasezerano igihugu cyabo cyari gifitanye n’u Rwanda, none Donald Trump akaba agiye kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati “Wakoze neza cyane Perezida Trump. Twe Urukiko rw’i Burayi ruharanira uburenganzira rw’ikiremwamuntu, rwatubujije kohereza abimukira mu Rwanda. Ishyaka ry’Abakozi ritesha agaciro amasezerano yacu ku munsi wa mbere rigeze mu mirimo.”
Yakomeje avuga ko aya masezerano yari kuba yaratanze igisubizo ku kibazo cy’abimukira gikomeje kugariza u Bwongereza.
Ati “Aya masezerano yari kuba yaratumye Abongereza barushaho gutekana akanahagarika amato (y’abimukira). Abanyamerika bari kutwereka uko kurinda umupaka biboneye bikorwa, ni igisebo ku Bwongereza.”
Mu Ugushyingo 2024 ni bwo byatangajwe ko itsinda rya Perezida Trump uherutse gutororerwa kongera kuyobora Amerika, riri kwiga ku buryo bwo kohereza abimukira bari muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihugu birimo u Rwanda.
Umwe mu bantu ba hafi ba Trump yagize ati “Trump yiyamamaje atanga isezerano ryo kwirukana abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yiteguye guhagarara ku ijambo rye.”
“Itsinda rye riri kureba kuri gahunda y’u Rwanda. Aratekereza ku kohereza abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko mu Rwanda no mu bindi bihugu ku buryo bataguma ku butaka bwa Amerika.”
Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro u Rwanda ruri kugirana na Amerika ku bimukira bikiri mu ntangiriro.