Ku wa 9 Gicurasi 2025, mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, habereye ibirori bikomeye byo kwizihiza intsinzi y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ku ngabo z’u Budage bw’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, byabereye ahazwi nka Red Square
Ibirori byaranzwe n’akarasisi gakomeye kagaragayemo abasirikare barenga 11,500 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo izisanzwe z’igisirikare, iz’ubutasi, izirinda abayobozi bakuru n’inkoramutima za Leta. Muri ako karasisi, hari hiyongeyemo ibifaru bya kera bya T-34 byakoreshejwe mu ntambara ya kabiri y’isi, n’imbunda zigezweho nka BMP-1AM, ndetse n’indege z’intambara za Sukhoi 25.
Amabendera n’amafoto y’abasirikare batanze ubuzima bwabo mu rugamba rwo mu 1945 byari bikikije abitabiriye, byongerera agaciro uru rwibutso rusanzwe rufatwa nk’umunsi ukomeye ku Banyarwanda.
Perezida Vladimir Putin ni we wayoboye ku mugaragaro ibi birori, aho yari aherekejwe n’abandi bakuru b’ibihugu basaga 20 bafite umubano wa hafi n’u Burusiya. Muri bo harimo Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Alexander Lukashenko wa Belarus, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, Capt. Ibrahim Traore wa Burkina Faso, Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru na Robert Fico wa Slovakia.
Mu ijambo rye, Perezida Putin yavuze ko uyu munsi ari uwo kwishimira intsinzi, ariko unibutsa agahinda n’ibitambo byatanzwe. Yagize ati: “Twubaha kandi twibuka mu kwizera ibikorwa by’intsinzi byakozwe n’abakurambere bacu. Uyu munsi si uwabo gusa, ni n’uwacu. Ni umunsi udasanzwe ku gihugu cyacu.”
Yashimangiye ko u Burusiya buzakomeza kuba igihome cyamagana ibitekerezo by’abanazi n’abo yise “abashaka gusenya.” Ati: “Tuzakomeza kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibitekerezo bihungabanya amahoro. Ukuri n’ubutabera biri ku ruhande rwacu.”
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, u Burusiya (ari bwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete icyo gihe) bwafatanyije n’ibihugu byo mu Burengerazuba nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza. Imbaraga z’izi ngabo zombi zatumye u Budage buyobowe na Adolf Hitler busenyuka, ndetse Hitler ubwe yaje kwiyahura ubwo yarebaga igitutu cy’intambara cyari cyamugeze amajanja.