Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye Mukeshimana Damascène w’imyaka 24 y’amavuko.
Iyi mpanuka y’ikirombe yishe Mukeshimana Damascène yabereye mu Mudugudu wa Buyoga, Akagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi.
Gitifu w’Umurenge wa Kabacuzi Gihana Tharcisse avuga ko uyu Mukeshimana Damascène yabanje gukomereka bikabije ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Rutobwe guhabwa serivisi y’ubuvuzi.Ati”Yaguye ku Kigo Nderabuzima cya Rutobwe aho twari twamujyanye.”Gitifu Gihana avuga ko Kampani yacukuragamo amabuye y’agaciro yari ifite ibyangombwa byemewe kandi ko abakozi bayo bashyizwe mu bwishingizi.
Yagize ati”Kampani yakoreraga niyo yamujyanye kwa Muganga mu Rutobwe ndetse no mu buruhukiro iKabgayi.”Mukeshimana yari atuye mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Kayumbu Akarere ka Kamonyi , Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko Mukeshimana yakomokaga mu Murenge wa Musasa Akarere ka Rutsiro.
Nyakwigendera asize Umugore n’umwana umwe.Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.
Mu birombe bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga na Kamonyi hakunze kumvikana impanuka za hato na hato ziganjemo abahebyi bacukura mu buryo butemewe.