Afahmia Lotfi wa Mukura VS&L yishimiye kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2025, avuga ko no gukina umwanya wa gatatu nta kibazo
Umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports et Loisirs FC, Afahmia Lotfi, yatangaje ko kuba ikipe ye yarageze muri kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2025 ari intambwe ikomeye kandi ishimishije, nubwo batarakandagira ku mukino wa nyuma.
Ni nyuma yo kunganya na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 22 Mata 2025. Lotfi, umutoza w’umunya-Tunisia umaze imyaka itatu muri Mukura VS&L, yavuze ko nubwo batabonye intsinzi bakiniraga imbere y’abafana babo, icyo bishimira kurusha ibindi ari uko bageze mu makipe ane ya nyuma.
Yagize ati: “Kuri twe kuba turi muri kimwe cya kabiri ni intambwe ikomeye. Nubwo tutagera ku mukino wa nyuma, dufite ishema ryo kuba turi iruhande rw’amakipe akomeye nka APR FC, Police FC na Rayon Sports. No gukina umwanya wa gatatu ntacyo bitwaye.”
Lotfi kandi yashimangiye ko umukino wo kwishyura uzabera i Kigali bawiteguye bihagije, kandi intego ari ugushaka intsinzi imbere ya Rayon Sports, ikipe avuga ko yubaha ariko bashaka kuyikuramo.
“Nta cyizere twaba twifitiye ntacyo twaza gukora i Kigali. Turajyayo tugamije gutsinda. Rayon Sports ni ikipe ikomeye ariko natwe dufite amahirwe yacu tugomba kubyaza umusaruro. Tugomba guhatana.”
Uyu mutoza, uvugwa ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2025–2026, yavuze ko umukino wo kwishyura uzaba umukino mwiza cyane, buri kipe iharanira gutsinda.
Yagize ati: “Umukino wo kwishyura uzaba ukinika. Tuzakora ibishoboka byose ngo tureme uburyo bwinshi bwo gutsinda. Uzaba umukino mwiza hagati y’amakipe yombi. Hazatsinda uwabikoreye.”
Ibi ariko bitandukanye n’imihigo iyi kipe yari yiyemeje mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ubwo tariki ya 12 Kanama 2024, yahigaga kwegukana Shampiyona cyangwa Igikombe cy’Amahoro. Ubu amahirwe ya Shampiyona yamaze kuyoyoka kuko Mukura VS&L iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 35, irushwa amanota 15 n’ikipe ya mbere, kandi hasigaye imikino itandatu gusa ngo shampiyona irangire.
Kugeza ubu, icyizere cya Mukura VS&L cyo kugira icyo yegukana muri uyu mwaka w’imikino cyibasiye Igikombe cy’Amahoro, aho iri guhatana bikomeye ngo igere ku mukino wa nyuma, cyangwa nibishoboka, yegukane igikombe.