igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Munyakazi Sadate: “Nigeze gukena kugera n’aho ngurisha intebe zo mu nzu” yatanze amasomo kubashaka gutera imbere
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > Munyakazi Sadate: “Nigeze gukena kugera n’aho ngurisha intebe zo mu nzu” yatanze amasomo kubashaka gutera imbere
Uncategorized

Munyakazi Sadate: “Nigeze gukena kugera n’aho ngurisha intebe zo mu nzu” yatanze amasomo kubashaka gutera imbere

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 15, 2025 11:18 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umunyemari w’Umunyarwanda, Munyakazi Sadate, uzwi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi no gushora imari, yatangaje ko nubwo ubu abarirwa mu baherwe bo mu Rwanda, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukene, ku buryo yigeze kugera ku rwego rwo kugurisha intebe zo mu nzu kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, aho yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima kuva mu buto bwe kugeza ubu, agaragaza amwe mu mateka abantu batamuziho cyangwa bajya bayibeshyaho. Ni inkuru irimo isomo rikomeye ry’ubushake, kudacika intege, no kwizera ko ejo hashobora kuba heza kurusha uyu munsi.

Munyakazi Sadate avuga ko yatangiye kwikorera ku mugaragaro mu mwaka wa 2006, afatanyije n’umugore we. Muri ibyo bihe, bari bafite ubushobozi buke ku buryo ngo amafunguro baryaga bayabonaga nyuma yo kwifashisha amafaranga make babaga bafite cyangwa inguzanyo zabaga ziturutse muri banki.

Ikigo cyabo cyakoraga ibijyanye n’icapiro (papeterie) n’ibikorwa byo gutaka (décoration). Bari bafite inzozi zo gutera imbere, ariko inzira ntiyari yoroshye na gato.

Mu mwaka wa 2008, Sadate yafashe icyemezo gikomeye cyo kureka akazi yakoraga muri banki, yiyemeza kwibanda ku bucuruzi bwe. Yari yizeye ko iyo company izamugeza ku nzozi ze, ariko ibintu ntibyagenze uko yabiteganyaga.

Yagize ati: “Ntabwo byahise bigenda neza nk’uko nabyibwiraga. Nahise mpura n’ibibazo byinshi. N’ayo mafaranga nari mfite ngo azamfashe, yaranshiranye. Nageze ku rwego rwo hasi cyane ku buryo nagurishije intebe zo mu nzu n’ibindi byose nshoboye kugira ngo mbone amafaranga yo gukomeza kubaho.”

Sadate avuga ko kimwe mu byamugizeho ingaruka ari ukubura ubujyanama bwiza, kuko nta muntu wo mu muryango cyangwa inshuti wigeze amugira inama cyangwa ngo amufashe mu buryo bw’amikoro. Yongeraho ko ikigo cye cyari kitarakomera, kikaba kitarabonaga amasoko ahagije, ndetse menshi mu masoko bapiganiragaho bayatsindwaga.

Icyo gihe kandi, ntiyari afite indi soko y’amafaranga uretse iyo company, bityo mu gihe yahuraga n’imbogamizi, nta handi yabonaga inkunga yo kumufasha.

Nubwo yari mu bukene bukabije, aho yabuze ubwishyu bw’amashuri y’abana n’ibiribwa byo mu rugo, Sadate avuga ko kudacika intege ari byo byamufashije kudahanuka burundu.

Ikiraka cya mbere cyamuzahuye cyari icyo kubaka umunara i Nyamirambo, aho yahembwe amafaranga ibihumbi 700 Frw. Icyo gihe ni bwo yongera gufata umuvuduko, maze agenda abona andi masoko, ubuzima butangira guhinduka buhoro buhoro.

Ubu Munyakazi Sadate ari mu bantu bafite aho bageze mu bukire, ndetse imitungo ye ibarirwa agaciro ka miliyari zirenga 10 Frw. Avuga ko ibyo yagezeho abikesha gukomera ku nzozi ze, kudacika intege, no kwizera ko iminsi myiza iza nubwo byaba bitoroshye.

Inkuru ya Munyakazi Sadate ni imwe mu zerekana ko inzira y’ubucuruzi n’ubukire itabamo gutungurwa cyangwa amahirwe y’ako kanya, ahubwo isaba kwihangana, gukorera ku ntego, n’ubushake bwo kudacika intege igihe byose bigenda nabi.

Ushaka ubuzima bwiza, ni byiza kwitegura ko hari igihe uzanyura mu bikomeye, ariko icyo gihe ni nacyo gikwiye kukwereka aho ushobora kuvana imbaraga z’ejo hazaza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyuma yo gutandukana na Safi Madiba, Judith yongeye gukora ubukwe
Next Article Nigeria: Umutwe w’iterabwoba wa ISWAP wigambye kugaba igitero ku kigo cya gisirikare
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025
Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

Zimbabwe abaturage bari mu myigaragambyo igamije kweguza umukuru w’Igihugu

Leta ya Zimbabwe yohereje amagana y’abapolisi mu murwa mukuru Harare, kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba ko Perezida Emmerson…

1 Min Read
Uncategorized

”Ububiligi ntibuzatubuza abibuka kubikora” Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasagarutse ku myitwarire y'ububiligi bwagaragaje ko imwe mu mijyi y'ububiligi itazubahiriza…

2 Min Read
Uncategorized

Mu Bushinwa: Indege zitagira abapilote (Drone) zemerewe gutwara abagenzi

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa (CAAC) cyahaye uburenganzira indege zitagira abapilote bwo gukora akazi ko gutwara abantu nk’uko…

1 Min Read
AMAKURUUncategorized

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Muhanga,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?