igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Umugore yishe umugabo maze nawe ahita yiyahura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Umugore yishe umugabo maze nawe ahita yiyahura
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo maze nawe ahita yiyahura

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 18, 2025 3:20 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umutoni Fracoise w’imyaka 37 nyuma yo kwivugana umugabo we nawe yahise yiyahura asigira agahinda abaturanyi n’abana be yabyaranye na nyakwigendera Hagenimana Innocent 

Mu mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025 aho uyu mugore witwa Umutoni Francoise yari atuye hamwe n’umugabo we Hagenimana Innocent babyutse bakira inkuru mbi ko aba batakiri mu mwuka w’abazima. Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo.

Amakuru dukesha abaturanyi basanzwe bazi neza uyu muryango badutangarije ko ngo no mubusanzwe uyu muryango wari ubanye mu makibirane uyu yitwa Nizeyimana aho yagize ati “Twumvise abana barira kandi ntibaceceke, twahamagara telefone ya Hagenimana tukumva iravugira mu nzu. Ni bwo twahisemo kwica inzugi dusanga umugabo aryamye ku buriri yapfuye, umugore na we amanitse mu mugozi yambaye isutiye n’agakabutura yapfuye. Dukeka ko umwe yishe undi na we yarangiza akiyahura.”

Umwana umwe wa abo babyeyi yavuze ko mama wabo yabanje kubatuma agasuka gato ngo yari bukoreshe mu kubagara ibishimbo kamwe bita inkonjo bukaba bikekwa ko ariko uyu mugore yakoresheje mu kwivugana ubuzimwa bwa Innocent wari umugabo we.

Uwo mwana yagize ati  “Twakazanye bwije tumubajije ibiryo atubwira ko tuzarya ejo duhita turyama. Ntabwo rero tuzi igihe mama yiciye papa cyangwa se igihe mama yiyahuriye. Bajya batongana rimwe na rimwe.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Musanze nawe yemeje ko aya makuru yayamenye aho yagize ati “Ni byo koko amakuru yo kuba Umutoni yishe umugabo nawe yarangiza akimanika ni yo. Twasanze bose bapfuye ariko umugore yimanitse, gusa turacyakurikirana icyaba cyateye uru rupfu niba koko umwe yarishe undi yarangiza akimanika cyangwa niba hari undi waba yakoze ibyo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yavuze ko imibiri y’abo babyeyi yajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Pilisi yagiriye abatuye mu ntara y’amajyaruguru ko igihe cyose bagize ikibazo ko bagana inzego zikabakiranura bitarindiriye ko umwe avutsa undi amahirwe, muri iyi minsi amakimbirane mu miryango akomeje kwiyongera ku kigero kiri hejuru nk’uko bitangazwa n’minisiteri y’umuryango.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Impanuka ikomeye y’imodoka eshatu ibereye i Kanyinya ihitana babiri, abandi barakomereka bikabije
Next Article America yasabye M23 kurambika intwaro hasi bagahagarika intambara
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ikintu gikomeye mu mateka yabo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yijeje abaturage be ko bagiye kwinjira mu bihe bishya…

2 Min Read
AMAKURU

Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa

Kiliziya Gatolika yatangaje ko Papa mushya, Leo XIV, uherutse gutorwa kuyobora iyi Kiliziya ku Isi, azatangira ku mugaragaro inshingano ze…

2 Min Read
AMAKURU

Muhanga: Gitifu n’umukozi wa RIB basabye kuburana badafunze

Ku wa 9 Mata 2025, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Nteziyaremye Germain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, na Gatesi Francine,…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umwe mu bantu 17 mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha

CedricUmwe mu bantu 17 bakurikiranyweho kwiba Umunyamideli Kim Kardashian ubwo yari muri hotel mu Bufaransa, yatangaje ko agiye kwemera uruhare…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?