Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, abantu bari mu marira n’agahinda batewe n’umugore wishe umugabo we amuteye ibyuma, hanyuma na we ahitamo kwiyambura ubuzima yiyahura akoresheje umugozi.
Ibi byabaye ku wa 17 Mata 2025, aho amakuru atangazwa n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturanyi yemeza ko intandaro y’iyi nkuru ibabaje yaba ari amakimbirane yari amaze iminsi hagati y’aba bombi, cyane cyane ajyanye n’ubutaka. Biravugwa ko umugabo yagurishije ishyamba yari ahuriyeho na bashiki be, maze amafaranga akayifatira ku giti cye, ibintu byateje impaka n’uburakari bukabije hagati ye n’umugore we.
Uwo mugabo, wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu midugudu yo muri ako gace, yari azwi nk’umukozi wita ku buzima bw’abaturage. Umugore we na we yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba yari azwi mu bikorwa by’iterambere n’ubufatanye mu muryango. Ibyabaye byabaye nk’ibitangaje benshi bari bazi uyu muryango nk’uwari utuje kandi ufitanye ubufatanye mu nshingano zawo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, yemeje ayo makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise zitabara ariko zisanga ibyago byabaye.
Yagize ati: “Twahise tugerayo tureba uko byagenze, dusanga koko umugore n’umugabo bapfuye. Ariko wareba ibimenyetso bihari, ukabona ko umugabo yishwe, kuko umugore na we yimanitse, bigaragara ko yabikoze amaze kumwica.”
Amakuru atangwa n’abaturanyi ndetse n’abana b’abo mu muryango avuga ko ibyabaye byabaye mu gihe abana bari batari mu rugo. Ngo nyina yari yabatumye gutira agasuka gato bita inkozo ku baturanyi. Mu kugaruka basanze icyumba cy’ababyeyi gifunze, babura igisubizo, bahita bahuruza abaturanyi n’imiryango, barimo na mushiki w’uwari umugabo, basanga abo babyeyi bombi bapfuye.
Abo bana babiri basigaye bonyine, umwe w’imyaka umunani n’undi w’imyaka itatu, basizwe ari imfubyi mu buryo butunguranye. Abaturanyi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barimo gutekereza ku buryo bafashwa mu mibereho yabo no mu bigendanye no kubitaho mu gihe kirekire.
Imirambo y’aba bombi yashyinguwe ku wa 18 Mata 2025 mu cyubahiro, aho bakomokamo, abaturage benshi n’inshuti z’umuryango bitabiriye umuhango wo kubasezera bwa nyuma, bose bagaragaza intimba n’agahinda batewe n’ibyabaye.
Iki gikorwa cy’agahomamunwa cyongeye gutuma havugwa cyane ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’ingaruka zayo zishobora kugera ku rwego rwo gutakaza ubuzima. Inzego z’ubuyobozi n’abajyanama b’ubuzima barasabwa gukomeza kwegera imiryango no gushyira imbaraga mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane hakiri kare, no gushishikariza abaturage gushaka ubufasha mu gihe babona ibintu bitagenda neza mu ngo zabo.