igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 19, 2025 10:10 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, abantu bari mu marira n’agahinda batewe n’umugore wishe umugabo we amuteye ibyuma, hanyuma na we ahitamo kwiyambura ubuzima yiyahura akoresheje umugozi.

Ibi byabaye ku wa 17 Mata 2025, aho amakuru atangazwa n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturanyi yemeza ko intandaro y’iyi nkuru ibabaje yaba ari amakimbirane yari amaze iminsi hagati y’aba bombi, cyane cyane ajyanye n’ubutaka. Biravugwa ko umugabo yagurishije ishyamba yari ahuriyeho na bashiki be, maze amafaranga akayifatira ku giti cye, ibintu byateje impaka n’uburakari bukabije hagati ye n’umugore we.

Uwo mugabo, wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu midugudu yo muri ako gace, yari azwi nk’umukozi wita ku buzima bw’abaturage. Umugore we na we yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba yari azwi mu bikorwa by’iterambere n’ubufatanye mu muryango. Ibyabaye byabaye nk’ibitangaje benshi bari bazi uyu muryango nk’uwari utuje kandi ufitanye ubufatanye mu nshingano zawo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, yemeje ayo makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise zitabara ariko zisanga ibyago byabaye.

Yagize ati: “Twahise tugerayo tureba uko byagenze, dusanga koko umugore n’umugabo bapfuye. Ariko wareba ibimenyetso bihari, ukabona ko umugabo yishwe, kuko umugore na we yimanitse, bigaragara ko yabikoze amaze kumwica.”

Amakuru atangwa n’abaturanyi ndetse n’abana b’abo mu muryango avuga ko ibyabaye byabaye mu gihe abana bari batari mu rugo. Ngo nyina yari yabatumye gutira agasuka gato bita inkozo ku baturanyi. Mu kugaruka basanze icyumba cy’ababyeyi gifunze, babura igisubizo, bahita bahuruza abaturanyi n’imiryango, barimo na mushiki w’uwari umugabo, basanga abo babyeyi bombi bapfuye.

Abo bana babiri basigaye bonyine, umwe w’imyaka umunani n’undi w’imyaka itatu, basizwe ari imfubyi mu buryo butunguranye. Abaturanyi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barimo gutekereza ku buryo bafashwa mu mibereho yabo no mu bigendanye no kubitaho mu gihe kirekire.

Imirambo y’aba bombi yashyinguwe ku wa 18 Mata 2025 mu cyubahiro, aho bakomokamo, abaturage benshi n’inshuti z’umuryango bitabiriye umuhango wo kubasezera bwa nyuma, bose bagaragaza intimba n’agahinda batewe n’ibyabaye.

Iki gikorwa cy’agahomamunwa cyongeye gutuma havugwa cyane ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’ingaruka zayo zishobora kugera ku rwego rwo gutakaza ubuzima. Inzego z’ubuyobozi n’abajyanama b’ubuzima barasabwa gukomeza kwegera imiryango no gushyira imbaraga mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane hakiri kare, no gushishikariza abaturage gushaka ubufasha mu gihe babona ibintu bitagenda neza mu ngo zabo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyuma ya Joseph Kabila, Moïse Katumbi na we agiye kujya i Goma
Next Article Urukiko rukuru muri USA rwahagarutse perezida Trump ku gikorwa yari yiyemeje
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Justin Bieber yavuze ko nta hohoterwa yakorewe na Sean Combs Diddy

Nyuma y’igihe bivugwa ko Justin Bieber yaba ari mu bo Sean Combs uzwi nka Diddy, yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina,…

2 Min Read
AMAKURU

Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ngabo za SADC zatangiye gutaha zirunyuzemo

Leta y’u Rwanda yemeje ko ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), zari zoherejwe mu burasirazuba bwa…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 ikomeje ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba FDLR n’abandi bateza umutekano muke i Goma

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze iminsi bagaragara ku ngo z’abaturage mu bice bitandukanye…

4 Min Read

Musanze: Umuturage yabyutse asanga insina ze bazararitse

Ni uwitwa Nsengiyumva Justin utuye mu  murenge wa Nkotsi, mu kagari ka Mubago, Umudugudu wa Buhamo, ho mu karere ka…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?