Intamabara ikomeje guhanganisha U Burusiya na Ukraine mu mboni za Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abona ko abo mu Burengerazuba ari bo bakomeje gutuma intambara ya ifata indi ntera, bijyanye no kubogama kwabo batabanje gutekereza ku muzi w’ikibazo, nk’uko yabitanagaje.
Prezida Museveni avuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biri kwivanga mu ntambara itabireba, aho kugira ngo ntibibogame, byashyigikiye Ukraine biyoshya gukomeza intambara
Yagize ati “Ntekereza ko Kyiv iri koshywa n’abatarebwa n’iyo ntambara. Ba gashakabuhake, Ba rwivanga muri buri gahunda z’ibindi bihugu. Bakora amakosa menshi. Ni bo bateza ibibazo byinshi na hano muri Afurika kuko baza bagashyigikira impande zitari zo.”
Yagaragaje kandi uburyo abo mu Burengerazuba bw’Isi badashaka kumva uruhande rw’u Burusiya n amba.
Ati “Iyo mwashakanye nyuma mugatandukana uragenzura, bakagombye kuba baribajije igihe u Burusiya na Ukraine byatandukaniye, bakagenzura niba byarakozwe mu buryo bwa nyabwo.”
Mu butumwa bwe Perezida Museveni yasabye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kudafata impande runaka bashyigikiye, ahubwo bikumva buri ruhande icyo rukeneye.
Ati “Ariko buri gihe bahora babogamiye ku ruhande rutari rwo.”
U Burusiya na Ukraine bari mu ntambara kuva mu 2022 ubwo Ukraine yavugaga ko ikeneye kwinjira mu muryango wo gutabarana wa OTAN gusa kubwo kudacana uwaka kwa Amerika n’u Burusiya Prezida Vladmir Putin ahitamo gushoza intamabara kuri Ukraine avuga ko OTAN igizwe n’abanyamerika atakwemera ko yegera imipaka y’igihugu cye na Ukraine ngo yumve atuje.