igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo
AMAKURU

Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 7, 2025 9:04 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira. Yagize ati ibi biganiro ntaho bihuriye n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rugiye gusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu kiganiro yahaye televiziyo France 24 ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro byahuje u Rwanda na USA byabereye i Washington DC nyuma y’uko ku itariki ya 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC basinyanye amasezerano y’amahame rusange agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Yasobanuye ko nyuma y’iyo nama, intumwa z’u Rwanda zagumye muri Amerika gukomeza ibiganiro byihariye na USA ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubukungu, politiki, n’ubuzima. Ati: “Ibi ni ibiganiro bishingiye ku mubano wacu na USA, ntaho bihuriye n’ibyo RDC yagiranye na Amerika.”

Amb. Nduhungirehe yanatangaje ko u Rwanda rufite icyizere cy’uko amahoro n’umutekano bizagerwaho mu Burasirazuba bwa Congo, cyane ko nta nzitizi zikiri mu masezerano y’amahoro ategerejwe gusinywa hagati y’ibihugu byombi. Yongeyeho ko umushinga w’ayo masezerano wamaze gushyikirizwa USA n’impande zombi ku itariki ya 5 Gicurasi 2025, kandi ko wahujwe n’inzobere ziga ku by’umutekano.

Biteganyijwe ko mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bazasubira i Washington DC gusuzuma mu buryo burambuye ibyo amasezerano arimo mbere y’uko asinywa n’Abakuru b’Ibihugu mu kwezi kwa Kamena 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’abaturanyi barwo, by’umwihariko RDC, ari na yo mpamvu rwiyemeje kwinjira mu mishyikirano igamije kubaka amahoro arambye.

Yagarutse ku masezerano ya Luanda, avuga ko Perezida Kagame atitabiriye iyo nama kuko nta masezerano yari ateganyijwe kuhakorerwa, cyane ko Guverinoma ya Congo yari yanze kuganira n’umutwe wa M23. Yemeje ko mu nama iheruka yabereye i Doha muri Qatar, hari intambwe yatewe kuko RDC yemeye kuganira na M23.

Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko ibiganiro bigamije amahoro bikomeje gushyigikirwa n’ibihugu bikomeye nka USA, Qatar ndetse n’imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yavuze ko Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo, ari umwe mu bayobozi bashyizweho n’AU kugira ngo bayobore ibiganiro bigamije amahoro, ndetse ko yitabiriye inama yabereye i Doha iheruka.

Minisitiri Nduhungirehe yashimye ko ibiganiro birimo gukorwa bitanga icyizere cy’uko amahoro ashoboka, ashimangira ko ibiganiro bya Doha, Washington, EAC na SADC byose bizuzanya mu gushaka umuti urambye ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo. By’umwihariko yagarutse ku mutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’imwe mu nzitizi u Rwanda rugomba guhagurukira.

Yasoje avuga ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro hagati ya RDC na M23, nk’uko rwakomeje gusaba ko Abanyekongo ubwabo baganira kugira ngo bacyemure ibibazo byabo mu mahoro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Buhinde buri gukoresha intwaro karabutaka mu ntambara ihanganyemo na Pakistan
Next Article Ubuhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara yeruye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline: 05/27/2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za SADC ziri mu cyiciro cya kabiri zatashye zivuye mu Burasirazuba bwa Congo, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), zari zimaze umwaka n’amezi atandatu mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa…

4 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya APR WVC yifatanyije n’umuryango nyarwanda muri Nigeria #kwibuka31

Ikipe ikina umukino w’amaboko (volleyball) ya APR WVC, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Nigeria bifatanyije mu bikorwa byo Kwibuka…

1 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

Perezida Paul KAGAME yakiriye abayobozi b’ikigo gitanga service za AI (Teleperformance)

Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi bakuru baturutse mu kigo cya Teleperformance, kizwiho gitanga serivisi zifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Daniel…

1 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye

Umugore w’imyaka 51 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 61, babanaga byemewe n’amategeko, amukatishije nanjoro. Byabereye…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?