Nibura abantu 56 bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibitero bibiri bikomeye byagabwe muri Leta ya Benue, iri mu burengerazuba bwa Nigeria, mu gihe gito gishize. Ibyo bitero byagabwe n’abantu bakekwaho kuba aborozi b’inka bahora bimuka baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibiro bya Guverineri wa Leta ya Benue byatangaje aya makuru ku wa Gatandatu, bivuguruza imibare ya mbere yatangajwe yavugaga ko abapfuye ari 17 gusa. Ubu, umubare w’abapfuye wageze kuri 56, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyo leta, ndetse bakaba bagaragaza impungenge ko ushobora gukomeza kwiyongera, bitewe n’uko ibikorwa byo gushakisha abarokotse n’abakomeretse bikomeje.
Umuvugizi wa guverinoma ya Leta ya Benue yavuze ko hakiri abantu benshi batabashije kubarurwa cyangwa kubona ubufasha bwihuse, kuko ibitero byabaye mu duce dutandukanye kandi dukunze kugerwaho bigoranye.
Ku wa Gatanu, umuvugizi wa Polisi, Anene Sewuese Catherine, yasobanuye ko igitero cyagabwe n’“umubare munini w’abantu bitwaje intwaro, bafite imyitwarire nk’iy’ingabo” kandi ko bateye mu ijoro, bagatwika amazu ndetse bagasahura imitungo y’abaturage.
Aya makimbirane akunze kugaragara hagati y’abahinzi n’aborozi muri Nigeria amaze imyaka myinshi, akenshi ahanini aba ashingiye ku kurwanira ubutaka n’amazi. Abahinzi bashinja aborozi kwangiza imyaka yabo, mu gihe aborozi bavuga ko babuzwa kunyura bashaka aho baragira amatungo yabo.
Mu myaka yashize, aya makimbirane amaze guhitana abantu amagana, ndetse akaba yarabaye intandaro y’umutekano muke mu turere twinshi two hagati mu gihugu, aho ibice bimwe biba bikiri mu bwigunge kubera ubwoba bw’ibitero nk’ibi.
Ubuyobozi bw’intara ya Benue bwasabye Leta Nkuru ya Nigeria kongera imbaraga mu kugarura umutekano no gushyira imbere uburyo burambye bwo gukemura aya makimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi, hanashakwa inzira yo kubafasha kubana mu mahoro.