igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: ”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > ”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
IMIKINO

”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 18, 2025 10:18 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, yagaragaje ko imisifurire yari ntamakemwa, ku mukino wahuje iyo kipe ya Bugesera na Rayon Sports ukaza gusubikwa utarangiye kubera imvururu.

Uyu mukino waje guhagarikwa ubwo abafana ba Rayon Sports bateraga amabuye mu kibuga nyuma y’uko Bugesera FC yari imaze kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Abba kuri penaliti yateje igisa no kwigaragambya.

Gahigi umuyobozi wa Bugesera yatangaje ko abasifuzi basifuye uyu mukino babikoze mu mucyo kuko nta cyemezo na kimwe bafashe kitari ukuri.

Yagize ati “Ni ishusho itari inziza ariko mu by’ukuri wajya kureba ugasanga ari imyumvire abantu bishyizemo kuko yaba ari ibitego Rayon Sports yatsinzwe nta na kimwe kitari cyo. Kuba bari bishyizemo ko abasifuzi bari bubibe ubwabyo ni bibi, abantu bazareba icyabiteye ariko ntekereza ko bikwiye gushakirwa umwanzuro ukomeye kuko ntabwo mu Rwanda ibi bikwiriye kuba abantu bashobora kuvuga ngo umukino ntuba kubera abafana runaka.”

Yongeyeho ko n’ubundi Bugesera FC yari gutahana amanota 3 kuri uyu mukino ufite icyo usobanuye kuri bo, dore ko iyo bawutsindwa kubongerera ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Yagize ati“Ni umukino twari gutsinda byanze bikunze. Tumaze hafi icyumweru tuganira kuri uyu mukino, haba abakinnyi, abaturage n’abayobozi twese abantu bari barabonye uburemere bwawo. Ni umukino twashoboraga gutsindwa tukaba twajya mu cyiciro cya kabiri rero ni ikintu gikomeye ku buryo uwo ari we wese wakumva icyo kintu yagombaga kubiha agaciro.”
Yavuze ko igishobora kuba cyateye imvururu cyane ari uko Rayon Sports yari yamaze kwishyiramo ko ishobora gutwara igikombe cya Shampiyona, kandi batari biteze ko Bugesera ishobora kubatsinda ibitego bibiri.”

Gahigi yagaragaje ko ibyo kuba umusifuzi yari yateguwe, ntabyo azi kuko abasifuzi babikoze neza kigero cya 90% ashimangira ko Bugesera FC yiteguye gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye ihanganye no kutamanuka.

Yagize ati “Ikipe nka Rayon Sports ntabwo ntekereza ko yakabaye ivuga ngo Bugesera FC yateguye umusifuzi. Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo ahubwo ikibazo kirimo ni ukuba abantu bari bishyizemo ko bari butsinde, ibitego bibiri byajyamo ibibazo bikavuka. Ibyo ni ibisanzwe na bitatu byari kujyamo na bine byajyamo mu mupira w’amaguru abantu bagomba kwakira gutsinda no gutsindwa.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
Next Article Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Rayon Sport igomba gusubira i Huye, ibya Mpaga byanzwe

Nyuma y'uko umukino wahuzaga Mukura Vs na Rayon Sport wasubitswe bitewe n'uko amatara acanira Stade Mpuzamahanga ya Huye yanze kwaka…

4 Min Read
IMIKINO

U Rwanda rwasinyanye andi masezerano n’ikipe ya PSG yo gukomeza gukorana

Leta y'u Rwanda hamwe n'ikipe ikomeye y'umupira w'amaguru Paris Saint-Germain bongeye igihe muri gahunda yo kwamamaza gahunda ya ''visit Rwanda''…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Munyakazi Sadate yifuza kugura Rayon Sports ku Frw miliyari 5

Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yatangaje ko yiteguye gutanga Frw miliyari 5 kugira ngo abe umunyamigabane mukuru w’iyi kipe…

1 Min Read
IMIKINOMU MAHANGA

De Bruyne ntazakomezanya na Man City umwaka utaha

Umubirigi ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza Kevin De Bruyne yatangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe uyu mwaka w’imikino…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?