Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, yagaragaje ko imisifurire yari ntamakemwa, ku mukino wahuje iyo kipe ya Bugesera na Rayon Sports ukaza gusubikwa utarangiye kubera imvururu.
Uyu mukino waje guhagarikwa ubwo abafana ba Rayon Sports bateraga amabuye mu kibuga nyuma y’uko Bugesera FC yari imaze kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Abba kuri penaliti yateje igisa no kwigaragambya.
Gahigi umuyobozi wa Bugesera yatangaje ko abasifuzi basifuye uyu mukino babikoze mu mucyo kuko nta cyemezo na kimwe bafashe kitari ukuri.
Yagize ati “Ni ishusho itari inziza ariko mu by’ukuri wajya kureba ugasanga ari imyumvire abantu bishyizemo kuko yaba ari ibitego Rayon Sports yatsinzwe nta na kimwe kitari cyo. Kuba bari bishyizemo ko abasifuzi bari bubibe ubwabyo ni bibi, abantu bazareba icyabiteye ariko ntekereza ko bikwiye gushakirwa umwanzuro ukomeye kuko ntabwo mu Rwanda ibi bikwiriye kuba abantu bashobora kuvuga ngo umukino ntuba kubera abafana runaka.”
Yongeyeho ko n’ubundi Bugesera FC yari gutahana amanota 3 kuri uyu mukino ufite icyo usobanuye kuri bo, dore ko iyo bawutsindwa kubongerera ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Yagize ati“Ni umukino twari gutsinda byanze bikunze. Tumaze hafi icyumweru tuganira kuri uyu mukino, haba abakinnyi, abaturage n’abayobozi twese abantu bari barabonye uburemere bwawo. Ni umukino twashoboraga gutsindwa tukaba twajya mu cyiciro cya kabiri rero ni ikintu gikomeye ku buryo uwo ari we wese wakumva icyo kintu yagombaga kubiha agaciro.”
Yavuze ko igishobora kuba cyateye imvururu cyane ari uko Rayon Sports yari yamaze kwishyiramo ko ishobora gutwara igikombe cya Shampiyona, kandi batari biteze ko Bugesera ishobora kubatsinda ibitego bibiri.”
Gahigi yagaragaje ko ibyo kuba umusifuzi yari yateguwe, ntabyo azi kuko abasifuzi babikoze neza kigero cya 90% ashimangira ko Bugesera FC yiteguye gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye ihanganye no kutamanuka.
Yagize ati “Ikipe nka Rayon Sports ntabwo ntekereza ko yakabaye ivuga ngo Bugesera FC yateguye umusifuzi. Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo ahubwo ikibazo kirimo ni ukuba abantu bari bishyizemo ko bari butsinde, ibitego bibiri byajyamo ibibazo bikavuka. Ibyo ni ibisanzwe na bitatu byari kujyamo na bine byajyamo mu mupira w’amaguru abantu bagomba kwakira gutsinda no gutsindwa.”