igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyagatare: Umuyobozi wa Ibuka Bimenyimana Jean de Dieu arifuza ubufatanye kugira ngo imiryango 153 itarabona amacumbi iyabone
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyagatare: Umuyobozi wa Ibuka Bimenyimana Jean de Dieu arifuza ubufatanye kugira ngo imiryango 153 itarabona amacumbi iyabone
AMAKURU

Nyagatare: Umuyobozi wa Ibuka Bimenyimana Jean de Dieu arifuza ubufatanye kugira ngo imiryango 153 itarabona amacumbi iyabone

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 10, 2025 11:42 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE
Highlights

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi bigamije gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane mu kubabonera amacumbi ariko hari imiryango 153 itarubakirwa ndetse n’irenga 400 ifite amacumbi ashaje akeneye gusanwa.

Avuga ko n’ubwo buri mwaka hubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amacumbi, ariko nanone iki kibazo kitarangira kuko hagenda haboneka abandi batayafite.Uyu mwaka by’umwihariko ukwezi gushize kwa Werurwe, ngo ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako, imiryango itandatu (6) yabonye amacumbi ndetse iranatuzwa, gusa ngo hari indi miryango myinshi itarubakirwa.Ati “Hakenewe kubakwa amacumbi 153 ndetse n’agomba gusanwa 474, bigaragara ko hakenewe ko twese dufatanya haba mu buvugizi no kwishakamo ubushobozi kugira ngo ayo macumbi aboneke.”Akomeza agira ati “Icyakora turashima Akarere n’abafatanyabikorwa bose kuko mu kwezi gushize hari imiryango itandatu, yatujwe muri Kinihira kandi harimo kubakwa andi mazu twizera ko mu minsi micye hari abandi bagiye gutuzwa.”Ikindi bakeneyeho ubuvugizi ngo ni inkunga ihabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ikiri nkeya, ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko.Yagize ati “Twagira ngo mudufashe kudukorera ubuvugizi ku nkunga ihabwa abarokotse batishoboye ingana na 12,500 ko yakongerwa, kuko abayihabwa harimo abageze mu zabukuru bajya gufata imiti i Kigali, kandi baba bakeneye no kubaho muri uko kwezi.”.

By’umwihariko muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka irasaba Abanyarwanda muri rusange kurushaho kwegera no gusura abarokotse, kugira ngo bahumurizwe kandi bumve ko bari kumwe n’Abanyarwanda bose muri rusange.Bimenyimana, arasaba ko inzego bireba zakora ibishoboka imanza Gacaca enye (4) zitararangizwa, zikarangizwa cyangwa abarokotse Jenoside barebwa n’izo manza bagasobanurirwa impamvu bidakorwa.Yasabye kandi ko abazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe bahagaragaza, kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.Kugeza kuri iyi nshuro ya 31 hibukwa Abatutsi bishwe muri Jenoside, abarokokeye i Gakirage mu nzuri (Ranches), baracyafite agahinda ko kuba batarabona imibiri y’ababo bahiciwe.Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare ruruhukiyemo imibiri 99 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994, yimuwe mu nzibutso zari zisanzwe arizo urwa Kiyombe, urwa Gatunda n’urwa Rwentanga mu Murenge wa Matimba.

Mukarugwiza Francine warokokeye mu maranshi avuga ko bagifite agahinda ko kutabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
TAGGED:Nyagatare
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Muhanga: Gitifu n’umukozi wa RIB basabye kuburana badafunze
Next Article Abaturage bari kurara imitima yabo ihagaze biteze ko Boko Haram ishobora kongera kugaba ibitero simusiga Nigeria: Abaturage bari kurara imitima yabo ihagaze biteze ko Boko Haram ishobora kongera kugaba ibitero simusiga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline ukina filime z’ubusambanyi yiyamye ababimunengera

Isimbi Yvonne uzwi nka Noeline, umunyarwandakazi wamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwiyama…

2 Min Read
AMAKURU

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto

Muri Kenya, Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto, mu gihe yarimo ageza…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yategetse ko Gereza ya Alcatraz yongera gufungurwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gufungura bundi bushya Gereza ya Alcatraz, imwe mu…

2 Min Read
AMAKURU

Ubusambanyi buravuza ubuhuha muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?