Umugabo wari utuye mu karere ka Nyamasheke yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima bigakekwa ko uwagerageje kumwica ariwe wagarutse akamwambura ubuzima
Mu Mudugudu wa Mpishyi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 wari utuye hamwe n’umugore we wa kabiri, bafitanye umwana w’ukwezi n’igice. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, mu masaha ya Saa Mbili n’igice.
Uyu mugabo yari amaze ukwezi n’igice atandukanye n’umugore we mukuru, akaba yari asigaye abana n’umugore we wa kabiri. Umugore w’imyaka 40 waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko ari inshuro ya kabiri uwo mugabo bagerageza kumwica, kuko ku wa 21 Mata 2025 yari amaze guterwa mu rugo. Kuva ubwo, bakeka ko uwamwishe ari we wagize wagarutse akamukorera ubwo bwicanyi.
Mu gihe umugore yaganiraga n’abaturanyi, yavuze ko yumvise umugabo atatse rimwe, maze agasohoka asanga yamaze kubura ubuzima. Niko guhita atabaza abaturanyi ndetse n’ubuyobozi kugira ngo hakorwe ubutabazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababikoze, kandi ko ubuyobozi butazahwema gukurikirana iki kibazo. Yavuze ko kuba mu minsi ishize harishwe undi muturage muri aka gace, bikwiye kugira ingaruka ku mutekano w’umudugudu, bityo hakaba hari gahunda yo kurushaho gukaza umutekano muri aka gace kugeza igihe abazira ubu bwicanyi bazagaragariye.
Nyuma y’uru rupfu, umurambo w’umugabo wajyanywe mu bitaro bya Bushenge kugira ngo hakorwe isuzuma ry’urupfu mbere y’uko ushyingurwa.