Umwana w’umukobwa washinjwaga na nyina ko yabaye mukeba we yahisemo kwiyahura mu mugezi asangwa ku nkombe y’amazi yahapfiriye
Mu Mudugudu wa Kalambi, Akagari ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeli, haravugwa inkuru ibabaje y’umukobwa wapfuye nyuma yo gutangaza ko afite gahunda yo kwiyahura. Ibi byabaye ku wa 25 Mata 2025.
Nk’uko bivugwa n’abaturage bo muri ako gace, ku mugoroba wo ku wa 24 Mata, saa kumi n’ebyiri, uwo mukobwa wari usanzwe akora mu mirima y’icyayi ya Gisakura, yasohotse mu rugo yerekeza ku gasanteri, ntiyongera kugaruka.
Bucyeye bwaho, umurambo we wabonetse ku nkengero z’umugezi, bikekwa ko yaba yiyahuye. Abaturage bavuga ko yari amaze iminsi agaragaza intimba no kuvuga amagambo agaragaza agahinda, ndetse akavuga ko ashobora kwiyambura ubuzima.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeli bwatangaje ko hari amakuru bakesha abaturanyi avuga ko uwo mukobwa yari afite ibibazo bikomeye mu muryango, by’umwihariko n’umubyeyi we. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uwo murenge, Habarurema Cyprien, yavuze ko nyakwigendera yajyaga avuga ko nyina amuhoza ku nkeke, amushinja kuba umugore wa se, ari byo bikekwa ko byaba byaramurenze bigatuma afata icyemezo cyo kwiyahura.
Yagize ati: “Twakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko iyo bibaye ndanze bishobora gutera urupfu. Ababyeyi turabibutsa kutabera abana intandaro y’agahinda cyangwa ngo babajyane mu makimbirane bafite n’abandi.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.