igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura
AMAKURU

Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 25, 2025 9:51 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umwana w’umukobwa washinjwaga na nyina ko yabaye mukeba we yahisemo kwiyahura mu mugezi asangwa ku nkombe y’amazi yahapfiriye

Mu Mudugudu wa Kalambi, Akagari ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeli, haravugwa inkuru ibabaje y’umukobwa wapfuye nyuma yo gutangaza ko afite gahunda yo kwiyahura. Ibi byabaye ku wa 25 Mata 2025.

Nk’uko bivugwa n’abaturage bo muri ako gace, ku mugoroba wo ku wa 24 Mata, saa kumi n’ebyiri, uwo mukobwa wari usanzwe akora mu mirima y’icyayi ya Gisakura, yasohotse mu rugo yerekeza ku gasanteri, ntiyongera kugaruka.

Bucyeye bwaho, umurambo we wabonetse ku nkengero z’umugezi, bikekwa ko yaba yiyahuye. Abaturage bavuga ko yari amaze iminsi agaragaza intimba no kuvuga amagambo agaragaza agahinda, ndetse akavuga ko ashobora kwiyambura ubuzima.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeli bwatangaje ko hari amakuru bakesha abaturanyi avuga ko uwo mukobwa yari afite ibibazo bikomeye mu muryango, by’umwihariko n’umubyeyi we. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uwo murenge, Habarurema Cyprien, yavuze ko nyakwigendera yajyaga avuga ko nyina amuhoza ku nkeke, amushinja kuba umugore wa se, ari byo bikekwa ko byaba byaramurenze bigatuma afata icyemezo cyo kwiyahura.

Yagize ati: “Twakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko iyo bibaye ndanze bishobora gutera urupfu. Ababyeyi turabibutsa kutabera abana intandaro y’agahinda cyangwa ngo babajyane mu makimbirane bafite n’abandi.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rubavu: Abagabo bane barimo umukongomani bafashwe bakekwaho gukora no gukwirakwiza amadolari y’amiganano
Next Article Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko

Myugariro wakiniye amakipe arimo APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu Amavubi kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Gasogi United, Bayisenge Emery,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yishimye mu buryo bwo kwishongora ku ruhare rwe mu kunga u Rwanda…

4 Min Read
AMAKURU

Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro

Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko…

2 Min Read
AMAKURU

“IJambo ‘Ntibizongere Ukundi’ rigomba kuba isezerano ryubahirizwa na buri wese ndetse n’ahantu hose” – Perezida wa Kosovo

Madamu Vjosa Osmani-Sadriu, Perezida wa Kosovo, avuga ko ijambo 'Ntibizongere Ukundi' (Never again) rikwiye kuba intero ndetse n’ihame ryubahirizwa na…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?