Umugabo utuye mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’umwana we afatanyije n’u,ugore we ubu akaba ari indembe arwariye ku bitaro
Umuturanyi w’umuryango utuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke yatangarije Imvaho Nshya ko uyu muryango umaze igihe kinini ubanye nabi, umugabo ashinja umugore we uburaya naho umugore amushinja ubusinzi bukabije.
Ibyabaye kuri Simbizi Zablon ni urugero rubabaje rw’ayo makimbirane. Yavuze ko yakubiswe agakomereka bikomeye ubwo yatahaga mu masaha ya saa saba z’ijoro yasinze, agasanga umugore amutonganya. Intonganya zahinduye urugomo, maze umugore afatanyije n’umuhungu wabo w’imyaka 21 baramukubita bikomeye kugeza bamugize intere.
Simbizi ubu ari kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rangiro. Avuga ko amaze imyaka 25 asezeranye n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko, bafitanye abana batandatu. Ahamya ko afite ibimenyetso by’uko umugore amuca inyuma, ibintu byatumye ahunga urugo akamara amezi abiri i Tyazo ngo agire amahoro.
Yagize ati: “Maze amezi abiri ntari mu rugo, ngarutse nsanga umugore yagiye. Nasanze yaragiye kubana n’umugabo nakekaga ko bamaze igihe baryamana, ndetse bari barimukodeshereje inzu i Kamatsira mu Kagari ka Gakenke.”
Nyuma y’igihe gito, Simbizi ngo yaje gusubirana n’umugore we, birangira amucyuye iwabo. Bavugaga ko barimo gutangira bundi bushya, bakaba bari bamaze amezi atanu babanye mu mahoro.
Gusa amahoro ntiyarambye, kuko ku munsi wa nyir’izina w’urugomo, Simbizi avuga ko yari yagiye mu rugo rw’umuturanyi gusangira, akaza gutaha bucece. Umugore yamubajije aho avuye, ibisubizo bitamunyuze, maze bararwana. Umuhungu wabo na we yaje kubatera inkunga, azana ibikoresho birimo ikibando n’umuhini, baramukubita bikabije.
Simbizi yagize ati: “Bankomerekeje hejuru y’ijisho ubu ntiribona, umubiri wose wuzuye ibikomere, no kujya mu bwiherero bituma amaraso.”
Nubwo yahohotewe, Simbizi avuga ko atifuza ko umugore n’umuhungu we bafungwa, kuko abona bitazamufasha. Yifuza ko babareka bakisubirira mu rugo bagakemura ibibazo mu mahoro.
Yagize ati: “Nifuza ko twiyunga nk’uko n’uwo mugabo wari waramuncyuye twiyunze, ubu ni inshuti yanjye. Imibereho ya jyenyine sinayishobora.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, Mukankusi Athanasie, yemeza ko amakimbirane mu miryango akiri ikibazo gikomeye muri aka karere.
Yagize ati: “Nubwo dushyiraho imbaraga nyinshi mu gukemura ibi bibazo, amakimbirane aracyagaragara. Twibutsa abaturage ko imibanire mibi ibangamira iterambere n’umutekano mu ngo.”
Yakomeje asaba abaturage guhitamo inzira y’amahoro no kugana ubutabera aho gukemura ibibazo binyuze mu makimbirane cyangwa urugomo.