Tina Knowles umubyeyi wa Beyoncé yavuze uko yaje kurwara kanseri y’ibere n’uko yaje kwivuza akaza gukira.
Ku nshuro ya mbere Tina Knolwes yagarutse ku buzima bwe bwite byumwihariko agaruka ku ndwara ya kanseri y’ibere yigeze kurwara ariko ku bw’amahirwa akaza gukira.
Iby’iyi ndwara ye yabigarutseho mu gitabo yanditse cyagiye hanze kuri uyu wa Kabiri yise “Matriarch: A Memoir” aho yemeza ko yahisemo kwandika kuri iyi ndwara ye kugira ngo bizatange isomo ku bandi bagore.
Avuga ko abagore bagakwiye kujya bisuzumisha buri gihe nk’uko nawe yabigenje, cyane ko yabimenye hakiri kare babasha kumubaga arakira.
Uyu mubyeyi w’imyaka 71 yatangarije People Magazine ko ibere ryari rirwaye ari iry’iburyo, gusa ko nyuma yo kubagwa ameze kandi na Beyonce yamufashije amushakira abaganga b’inzobere abasha gukira.