Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba wamenyekanye ari mu Itsinda Urban Boy Judith Niyonizera, yongeye gukora ubukwe n’umugabo bamaze igihe bakundana.
Biravugwa ko ubu bukwe bwa Judith Niyonizera n’umugabo we mushya witwa King Dust bamaranye igihe kitari gito, bwabereye muri Canada mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi.
Urukundo rw’aba bombi Judith Niyonizera na King Dust rwatangiye mu 2021, ndetse mu 2023 banabyarana umwana w’imfura.
Judith ntiyari yaramenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda kugeza ubwo yaje gukundana na Safi Madiba ndetse baza no gukorana ubukwe bwabaye mu 2017.
Ntibyarambye kuko baje kugirana ibibazo mu rukundo, ubwumvikane burabura bisunga inzira z’amategeko kugeza ubwo mu 2023 urukiko rwabahaga gatanya.