Ingabo za Pakistan zavuze ko zashyize imijyi myinshi yo mu Buhindi mu gipimo. Bivuze ko niba u Buhindi butekereje kugaba igitero, Pakistan izahita igaba igitero.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko u Buhindi bugabye ibitero bya misile ku birindiro by’abakekwaho iterabwoba muri Pakistan no muri Kashmir iyoborwa na Pakistan, bikaba byarateje impfu z’abantu benshi n’ibikomere. Pakistan yise ibyo bitero “igikorwa cy’intambara” kandi yizeza ko izihorera.
Ibihugu byombi bikomeje kwitana ba mwana ku byabaye, bikaba byarateje impungenge ku isi yose kubera ko ari ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi. Abayobozi b’ibihugu bikomeye barasaba ko habaho ituze no kuganira kugira ngo hirindwe intambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku karere no ku isi yose.
Intambara iri hagati ya Pakistan n’u Buhindi iterwa ahanini n’amakimbirane y’igihe kirekire ku gace ka Kashmir. Ibi bihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe kubera ko buri kimwe cyifuza ko cyagenzura aka gace, kandi kose gafite igice kagafiteho ubutegetsi.