Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, Pakistan yagerageje missile ballistique muri ibi bihe hari amakimbirane hagati yacyo n’u Buhinde akomeje kwiyongera nyuma y’igitero simusiga cyibasiye ba mukerarugendo mu karere ka Kashmir katavugwaho rumwe hagati y’ ibihugu byombi.
Iyi misile ishobora kuraswa mu ntera ya kilometero 450, Nk’uko Igisirikare cya Pakistan kibitangaza.
Nk’uko bakomeza babivuga, Igeragezwa rya missiles za Abdali rigamije kwemeza ko ingabo ziteguye no kwemeza ibipimo ngenderwaho bya tekiniki, harimo na sisitemu yo kuyobora misile igezweho.
Perezida Asif Ali Zardari, Minisitiri w’intebe Shehbaz Sharif, bashimye abahanga, abashakashatsi, n’abagize uruhare kugira ngo iri gerageza rigende neza.
Minisitiri w’itangazamakuru Attaullah Tarar, aherutse kuvuga ko Pakistan ifite amakuru yizewe ko u Buhinde buri mu mugambi wo kugaba ibitero kuri Pakistan.
Tarar yijeje ko hari igisubizo gikomeye mu gihe Pakistan yaba igabweho igitero n’u Buhinde dore ko na Pakistan iheruka guhamagarira ibihugu by’inshuti mu kubafasha guhosha umwuka mubi hagati yabo n’u Buhinde, nyuma y’igitero cyo ku itariki ya 22 Mata cyagabwe mu gice cya Kashmir kiyobowe n’u Buhinde, cyahitanye abantu 26 biganjemo Abahindu.
