igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Pallaso yacecekesheje mugenzi we Bebe Cool uheruka kwigamba ko yica agakiza mu muziki wa Uganda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Pallaso yacecekesheje mugenzi we Bebe Cool uheruka kwigamba ko yica agakiza mu muziki wa Uganda
AMAKURUIMYIDAGADURO

Pallaso yacecekesheje mugenzi we Bebe Cool uheruka kwigamba ko yica agakiza mu muziki wa Uganda

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 3, 2025 9:22 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Pallaso, yacecekesheje mugenzi we Bebe Cool uheruka kwigamba ko yica agakiza mu muziki wa Uganda, aho yemeje ko afite ushobozi bwo gutumwa umuhanzi amenyekana cyangwa ntamenyekane.

Pallaso yamaganiye kure Bebe Cool uherutse kwigamba ko ari we uyoboye uruganda rw’umuziki rwose muri Uganda, aho umuhanzi ashaka ariwe wamamara, uwo adashaka akaguma hasi.

Pallaso yanze kuripfana amubwira ko kwishyura aba-Dj na Radiyo kugira  ngo batsikamire abandi bahanzi ntibakine indirimbo zabo, ari ibintu bitakigezweho

Pallaso yavuze ko ubu imbuga nkoranyambaga zabikemuye byose, aho buri muhanzi wese ashobora kwamamaza indirimbo ye yifashishije TikTok ye atiriwe ajya kwiyambaza aba-Dj cyangwa ngo anyuze indirimbo ze mu bitangazamakuru.

Ati “Bebe Cool ashobora kuba afite imbaraga, ariko ibyo ntacyo bivuze ubu. Uburyo bwo kwishyura aba Dj na Radiyo ngo batsikamire umuziki w’abandi ntabwo bigikora kubera TikTok.Buri wese ubu ari kuri TikTok. Ntabwo akwiye kuvuga ko agenzura uruganda rwose, kuko ikibuga cyarahindutse.“

Bebe Cool niwe uherutse kwiyemerera ko mu muziki wa Uganda ashatse yatuma umuhanzi indirimbo ze zidakinwa kuri Radiyo na Televiziyo.

Byose byatagiye ubwo yari Live kuri TikTok, umwe mu bafana amushinja ko iyo hari umuhanzi ushatse guhangana nawe mu muziki ahita amukomanyiriza.

Bebe Cool nawe yahise yemera ko aziranye n’abantu benshi bakora kuri Radiyo na Televisiyo, ku buryo byamworohera kubabwira ntibacurange umuhanzi runaka.

Ibi yatangaje byatumye hari benshi bemeza ko uyu muhanzi yikunda atifuza ko hari abagira intambwe batera, ariko kandi ntiyigeze avuga niba hari umuhanzi yari yitendekaho akabuza abanyamakuru gukina indirimbo ze.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Semuhungu Eric ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yahanuriwe ko agiye gushaka umugore
Next Article Afurika y’Epfo: Urukiko rwahamije icyaha umugore cyo kugurisha umwana we mu bapfumu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uburundi bwagaragaje ibigomba kugenderwaho ngo bufungure umupaka ubuhuza n’u Rwanda

Leta y'Uburundi yatangaje ko izafungura umupaka uhuza iki gihugu n'u Rwanda mu gihe bazaba bamaze gushyikirizwa abarwanyi b'umutwe wa RED…

2 Min Read
AMAKURU

U Rwanda na DRC bazasinyana amasezerano imbere ya Trump nk’umuhuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, hitezwe isinywa ry’imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kanye West yabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni

Kanye West yasobanuye ko ubwo yari afite imyaka itanu, yakunze kureba ‘Playboy’ kuko na se ariyo yarebaga. Kuva ubwo yagiye ahura…

1 Min Read
AMAKURU

Umugabo w’ i Nyamasheke ukekwaho gutera inda umwana amushukishije 5000 frw yatawe muri yombi

Ni Umugabo w’imyaka 53 yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?