Perezida wa Kenya William Ruto yahaye imbabazi umuntu wamuteye urukweto mu mutwe ubwo yariho ageza ijambo ku baturage bo mugace kitwa Kehacha.
Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, Perezida William Ruto, yasagarariwe n’umuturage utatangajwe amazina maze ubwo yariho ageza ijambo ku baturage bo mugace ka Kehacha, nibwo yabonye urukweto rumukubise mu mutwe.
Perezida yahise ahagarika byakanya mbwirwa ruhame yariho ageza kuri abo baturage, ariko nyuma y’iminota mike ahita akomeza.
Inzego z’umutekano zahise zihutira gushakisha uwo wateye perezida urukweto ahita afatwa.Nyuma yaho Perezida ashoje imbwirwa ruhame, yahise ategeka ko uwo muntu wamuteye urukweto arekurwa.
Icyo gikorwa cyo gutera Perezida urukweto cyamaganywe n’abaturage bomuri ako gace ndetse n’abamwe mubayobozi batandukanye.