igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
AMAKURU

Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 12, 2025 11:33 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum). Ni inama ngarukamwaka ihuza abayobozi b’inzego z’ubucuruzi, abashoramari, n’abanyapolitiki baturutse hirya no hino ku Isi, cyane cyane muri Afurika, ikaba yitabiriwe n’abasaga 2000

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’Ibihugu barimo Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama.

Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro cyihariye cyahuje abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, aho baganiriye ku miyoborere y’Isi iri gutera imbere, n’uko abayobozi b’ahazaza bashobora kuyobora neza mu gihe hari impinduka zikomeye mu mibanire mpuzamahanga no mu miterere ya politiki y’Isi.

Mu biganiro byagaragajwe, abakuru b’ibihugu basobanuye uko urubyiruko n’abayobozi b’ejo hazaza bakwiye gutegurwa kugira ngo babashe guhangana n’ibihe bigoye byugarije Isi, ndetse n’uruhare rwa Afurika mu guhangana n’iyo mihindagurikire. Bagaragaje ko gukorera ku nyungu rusange no gushyiraho uburyo bushya bwo gufatanya hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi mu guteza imbere umugabane.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “Afurika mu Isi Ishingiye ku Mibanire Ibarirwamo Inyungu: Ese Amasezerano Mashya Hagati ya Leta n’Abikorera Ashobora Kugeza Afurika ku Ntsinzi?” — ikaba yagarutse cyane ku ruhare rw’abikorera mu guteza imbere Afurika.

Byatangajwe kandi ko inama ya Africa CEO Forum ya 2025 izabera mu Rwanda, bikaba ari amahirwe akomeye yo kongera kugaragaza ubushobozi bw’igihugu mu kwakira inama mpuzamahanga n’ubufatanye bukomeye hagati ya Leta n’abikorera.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
Next Article Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Joseph Kabila yasubiye muri RDC anyuze i Kigali, nyuma y’imyaka myinshi mu buhungiro

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yamaze kugaruka mu gihugu cye avuye mu…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 zikubise ahababaza Wazalendo zicamo abarenga 300, imirambo yuzuye Kavumu

Inyeshyamba za M23 zarwanye n’abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze iminsi barwana bashaka kwisubiza Kavumu ndetse n’ikibuga cy’indege, M23 yazihinduranye izikubita…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka

Umwana wa Frank Gashumba uherutse gukorana ubukwe n’umukobwa arusha imyaka 29, Sheilah Gashumba yatangaje ko bitazashoboka ko uyu mukobwa Mama.…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Donald Trump yavuze ko atazi igihugu cya Congo

Perezida Donald Trump yakoze mu jisho Abanyekongo atangaza ko atazi icyo Congo ari cyo usibye kuba yumva ko abantu benshi…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?