Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ibitekerezo bye ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine, aho yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kugira uruhare rukomeye mu gukomeza gukongeza iyi ntambara aho kuyishakira umuti.
Mu butumwa yatangaje ku wa Gatandatu, Perezida Museveni yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba bibogamiye cyane ku ruhande rwa Ukraine, aho kwitwara nk’abahuza cyangwa abashakira amahoro ibihugu birebwa n’amakimbirane. Yavuze ko ibyo bihugu byashoye imbaraga muri uru ruhande rudafasha gukemura ikibazo nyir’izina, ahubwo bigatuma intambara irushaho gukara.
Yagize ati: “Ntekereza ko Kyiv iri kuyobywa n’abantu batarebwa n’iyo ntambara. Bamwe mu bo mu Burengerazuba bw’Isi bakunda kwivanga muri gahunda z’ibindi bihugu. Aho kuba abahuza, barabogama kandi bakora amakosa menshi. Ni byo bikomeje guteza ibibazo byinshi, n’ino muri Afurika, aho bashyigikira impande zitarizo.”
Museveni yakomeje agaragaza ko ikibazo gikomeye ari uko ibi bihugu bitajya bifata umwanya wo gusobanukirwa imvo n’imvano y’amakimbirane, ahubwo bigahita bifata icyemezo cyo gushyigikira uruhande rumwe, nta gusesengura byakoze. Yibukije ko Ukraine n’u Burusiya byahoze ari igihugu kimwe mu gihe cyashize, bityo ko ibibazo byabo bikeneye kwitabwaho n’ubwitonzi nk’ubwo abantu bacunga amasezerano y’abashakanye bashaka gutandukana.
Yakomeje agira ati: “Iyo abantu bashakanye nyuma bakaza gutandukana, haragenzurwa. Bakagombye kuba baribajije ku buryo u Burusiya na Ukraine byatandukanye, niba koko byarakorewe ku mucyo no mu kuri.”
Museveni yagaragaje ko ukutumva neza ibibazo by’u Burusiya, no kudashaka gukemura amakimbirane mu buryo butabogamye, biri mu bikomeje gutiza umurindi intambara. Yasabye ko ibihugu by’i Burengerazuba byahindura uburyo bwabyo bwo gukemura amakimbirane, bikareka gushyira imbere ubushotoranyi cyangwa kubogama.
Yashoje asaba ibi bihugu kujya bifata umwanya wo gusuzuma neza ibibazo byose binyuze mu kureba ku mpande zombi, kugira ngo bashobore gufasha mu gukemura intambara, aho kuyihembera. Yavuze ko iyo nzira ari yo yonyine ishobora kurangiza burundu intambara iri mu Burayi no gukumira izindi ntambara mu bice bitandukanye by’isi.