Perezida w’u Burundi, Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, yongeye kugaragara yitabiriye ibikorwa by’idini bya Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwizihiza Uwa Gatanu Mutagatifu, aho yagaragaye ahetse umusaraba, mu rwego rwo kwifatanya mu bubabare bwa Yezu Kristu.
Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025, ubwo abakristu bo hirya no hino ku Isi bibukaga umunsi w’Uwa Gatanu Mutagatifu, umunsi w’ingenzi mu kwemera kwa gikristu, aho hibukwa ko Yezu Kristu yitanzeho igitambo ku musaraba, yemera kubabara no gupfa kugirango acungure abantu.
Nk’uko bisanzwe bigenda kuri uyu munsi, abakristu benshi bakora umuhango w’inzira y’umusaraba, aho bagerageza kwiyumvamo no gusangira ububabare bwa Kristu ubwo yajyanywaga i Golgotha kubambwa. Perezida Ndayishimiye, hamwe n’umuryango we n’itsinda ry’abandi bakristu, bifatanyije n’abo mu mujyi wa Gitega muri uwo muhango, aho we ubwe yagaragaye ahetse umusaraba, agaragaza ukwiyegurira no kwifatanya n’umusaraba wa Kristu.
Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida w’u Burundi agaragaza Perezida Ndayishimiye yitwaye mu cyubahiro, ari kumwe n’abakristu baririmba indirimbo z’ishavu, ziganjemo iziherekeza umuhango wo kwibuka ububabare bwa Yezu. Ibyo biro byatangaje ko Perezida n’umuryango we basanzwe bitabira uyu muhango buri mwaka, nk’uko usanzwe ukorwa mu myemerere ya Kiliziya Gatolika.
Uyu mugenzo wo kwikorera umusaraba, Perezida Ndayishimiye awufata nk’igikorwa cyo kwicisha bugufi, gusabana n’Imana, no gufatanya n’abandi mu kwemera, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka igitambo gikomeye cyatanzwe na Yezu Kristu ku bw’abantu bose.