igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye
AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 9:17 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kongera igihe yari yaragennye kugira ngo sosiyete ya ByDance y’Abashinwa ibe yagurishije ibikorwa bya TikTok biri muri Amerika.

TikTok ikunzwe cyane muri Amerika, aho ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni 170. Trump yahaye ByDance kugera ku itariki ya 19 Kamena 2025 kugira ngo ibe yamaze kugurisha uru rubuga, gusa iki gihe gishobora kongera.

Mu kiganiro na NBC, Trump yavuze ko TikTok ari urubuga nkoranyambaga rufite akamaro kandi rugomba kurindwa. Yongeyeho ko afite impamvu yihariye ituma ayishyigikira kuko ngo yamufashije cyane mu kwigarurira amajwi y’urubyiruko mu matora ya Perezida.

Hari gahunda yo gushyiraho ikigo gishya muri Amerika kizagenzura ibikorwa bya TikTok, kikaba gicungwa n’abashoramari b’Abanyamerika. Gusa iyi gahunda yarahagaze nyuma y’uko u Bushinwa butangaje ko butayishyigikiye, by’umwihariko nyuma y’uko Trump atangaje umusoro ukomeye cyane ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

Abasenateri bo mu ishyaka ry’Abademokarate bavuga ko Trump nta bubasha afite bwo kongera igihe ntarengwa cyashyizweho.

Gusa bamwe mu bashoramari ba ByteDance bakorera muri Amerika bavuga ko ibiganiro bigikomeje, ariko hakenewe ko ikibazo cy’imisoro hagati ya Amerika n’u Bushinwa kibanza gukemuka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy
Next Article Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abarenga miliyoni ebyiri batuye mu gace ka Gaza ubwoba ni bwose kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa

Abarenga miliyoni ebyiri batuye mu gace ka Gaza bari mu bibazo bikomeye byatewe n’itumbagira ridasanzwe ry’ibiribwa, ryatumye bamwe bagabanya inshuro…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kate Bashabe yasabye Yago Pondat kureka intambara z’amagambo ahubwo akibanda ku kazi ke

Mu gihe amagambo akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Yago Pondat n’abo yita abanzi be, umunyamideli n’umushoramari Kate Bashabe…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Itora rya 1 ryasize Papa mushya atabonetse

Amatora y'Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, usimbura Papa Francis, yabaye kuri uyu wa Gatatu, Taliki 07 Gicurasi, asize…

1 Min Read
AMAKURU

Umusore w’ imyaka 18 yafunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4

Umusore utuye mu karere ka Nyamasheke yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 4 gusa y'amavuko nk'uko byatangajwe na polisi aho muri…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?