Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gufungura bundi bushya Gereza ya Alcatraz, imwe mu zafunzwe mu 1963.
Alcatraz yafunzwe burundu kubera ibibazo by’ibikorwaremezo no kuba bigoranye kuyigezaho ibikoresho n’ibiribwa, kuko byose biba bigomba kwambutswa mu bwato.
Iyi gereza yafungiwemo abagizi ba nabi bakomeye barimo Al Capone wagize uruhare mu bwicanyi n’ubujura bwakorewe mu bice bitandukanye bya Amerika.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko igihugu kimaze igihe cyibasirwa n’abagizi ba nabi basubira mu byaha inshuro nyinshi.
Yagize ati “Bagiye barushaho kubangamira umutekano w’igihugu kandi ntacyo bazigera bungura igihugu, usibye kubabaza abaturage.”
Trump yavuze ko yategetse Ikigo gishinzwe Amagereza, Minisiteri y’Ubutabera, urwego rushinzwe iperereza (FBI) na Minisiteri ishinzwe umutekano, kubaka no kuvugurura Alcatraz kugira ngo ifungirwemo abagizi ba nabi bakoze ibyaha ndengakamere.
Uyu mwanzuro wa Trump uje mu gihe akomeje gushyamirana n’inkiko kubera ko ashaka kohereza bamwe mu bafunzwe mu yindi gereza yihariye muri El Salvador no muri Guantanamo Bay.
Nancy Pelosi wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko uyu mwanzuro utagamije kugirira igihugu akamaro kuko Alcatraz ubu ari pariki y’igihugu n’ahantu hakurura ba mukerarugendo benshi.
Gereza ya Alcatraz izwi ku izina rya The Rock, yafungirwagamo abanyabyaha hagati ya 1934 na 1963. Muri icyo gihe, abagororwa 36 bagerageje kuyitoroka, benshi muri bo bahasiga ubuzima nk’uko byemezwa na FBI.
Nubwo Trump avuga ko iyo gereza ishobora gusubiza umutekano w’igihugu ku murongo, abasesenguzi bavuga ko kongera gufungurwa kwayo bisaba miliyari z’Amadolari n’impinduka mu mategeko agenga ibibanza bya Leta.