Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc gukina umukino ubanza wa nyuma wa CAF Confederation Cup uzabera i Berkane ku itariki ya 17 Gicurasi 2025.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya umunaniro n’ingendo ndende iyi kipe yari kugira iyo iza gukoresha indege zisanzwe z’ubucuruzi. Si ubwa mbere Perezida Samia abaye hafi amakipe y’igihugu, kuko no mu 2023 yahaye Yanga SC indege yihariye igihe yiteguraga gukina na USM Alger.
Simba SC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze igitego 1-0.
Inkunga nk’iyi y’umukuru w’igihugu igaragaza ubushake bwo gushyigikira siporo y’uwo mu karere.