igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: RDB yagaragaje aho imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi igeze
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > RDB yagaragaje aho imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi igeze
AMAKURU

RDB yagaragaje aho imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi igeze

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 15, 2025 11:34 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rutunganya urumogi rwagenewe ibikorwa by’ubuvuzi igeze ku rwego rushimishije, aho igeze kuri 83%.

Ibi byatangajwe mu gihe RDB yasobanuriraga abadepite aho uyu mushinga ugeze, banagaragaza ingamba zafashwe mu kuwushyira mu bikorwa, by’umwihariko mu bijyanye no kuwurinda no kuwubungabunga.

Joseph Cedrick Nsengiyumva, Umuyobozi ushinzwe imari muri RDB, yavuze ko hasigaye ibikorwa bike cyane birimo kubaka uruzitiro rw’umutekano, rugizwe n’ibice bibiri.

Yagize ati: “Muri rusange, imirimo igeze kuri 83%. Hasigaye gusa kubaka uruzitiro rusange rufite ibice bibiri mu rwego rwo gukaza ingamba z’umutekano. Imiyoboro y’amazi yamaze kurangira, gusa ntiratangirwa icyemezo.”

Iyi mirimo ni igice cya nyuma gitegura ko uruganda rutangira gukora, aho ruzaba ruri mu karere ka Musanze, ku butaka bwateguwe mu buryo bujyanye n’amabwiriza yo guhinga no gutunganya urumogi.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje gahunda yo guhinga urumogi rugenewe gukorwamo imiti, hashingiwe ku nyungu z’ubukungu ndetse no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Ni igihingwa cyagaragaje ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga menshi mu bihugu bitandukanye. Mu mwaka wa 2019, urumogi rwinjirije ibihugu biruhinga amafaranga agera kuri miliyari 344 z’Amadolari ya Amerika, ahanini ku mugabane wa Aziya.

U Rwanda narwo rwiteze ko hegitari imwe y’urumogi izajya itanga inyungu igera kuri miliyoni 10 z’Amadolari, binyuze mu misaruro iruvanwamo no kurwohereza mu mahanga.

Hashingiwe ku iteka rya Minisitiri ryasohotse muri Kamena 2021, rigenga ikoreshwa n’itunganywa ry’urumogi, ikigo King Kong Organics (KKOG) cyahawe uruhushya rw’imyaka itanu rwo guhinga urumogi mu Rwanda.

Umuyobozi wa KKOG, Rene Joseph, yatangaje ko bari biteze ko uruganda ruzaba rwujuje mu kwezi kwa Gicurasi 2024, ariko uko ibikorwa byagendaga byagaragaje ko hakenewe n’undi muhanda mushya ugera hafi y’uruganda, kugira ngo worohereze ubwikorezi n’imikorere yaryo.

KKOG yateganyije ko buri hegitari izajya isarurwaho ibilo 5,000 by’urumogi, mu gihe cy’amezi ane kugeza kuri atandatu. Ibi bihuye n’intego y’u Rwanda yo guhinga uru rumogi ku buso bwa hegitari 134.

Urumogi ruzasarurwa ruzajya rutunganywa rukavanwamo amavuta, azoherezwa mu bindi bihugu kugira ngo akoreshwe mu gukora imiti ivura indwara zitandukanye.

Mu rwego rwo gushyigikira uyu mushinga, Leta y’u Rwanda iteganya kuwushyiramo umusanzu wa miliyoni 3 z’Amadolari ya Amerika nk’inkunga yo gutuma uruganda rutangira gukora mu buryo buhamye kandi butanga umusaruro

Uyu mushinga ni umwe mu yitezweho guhindura isura y’ubukungu bw’u Rwanda, aho ushingiye ku buhinzi bugezweho bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, ariko bikanubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga ibiyobyabwenge.

Iri terambere rigamije guteza imbere ubuvuzi bw’isi, ariko kandi rinagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga, ndetse no kongerera urubyiruko amahirwe y’akazi n’amasoko y’ishoramari.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nigeria: Umutwe w’iterabwoba wa ISWAP wigambye kugaba igitero ku kigo cya gisirikare
Next Article Umusikare wa Uganda yashimuswe n’agakundi k’abasirikare 8 ba RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugabo yarohamye mu cyuzi arapfa, nyuma yo kwanga kumvira umugore we

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rwaniro, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo witwa Uwimana Aphrodis, w’imyaka 23, warohamye mu cyuzi cya…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya ntizarangira vuba – James David Vance

James David Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko  intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine…

1 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Umugabo afungiwe gutema umuvandimwe we amuhindura intere

Mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, haravugwa urugomo rukabije rwakorewe umugabo witwa Gasigwa Jean Damascène, watemwe n’umuvandimwe we witwa…

2 Min Read
AMAKURU

M23 yikomye bikomeye igisirikare cya Leta kubera ibitero babagabyeho

Ihururo AFC/M23 ryashinje Leta kugaba ibitero kubasivile no kurenga kumategeko y'agahenge bakagaba ibitero ku birindiro. Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?