Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kalemie mu ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye abasirikare n’abapolisi ibihano bitandukanye birimo icy’urupfu.
Uyu mwanzuro wafashwe na Perezida w’uru rukiko, Colonel Désiré Madjunda Mukole, ku wa 30 Mata 2025 nyuma yo kubahamya ibyaha birimo kwica ku bushake n’ubujura bwitwaje intwaro.
Capt. Dunia wo mu gisirikare cya RDC yahamijwe icyaha cyo kwica ku bushake, akatirwa igifungo cya burundu. Ni icyaha yakoreye muri iyi ntara.
Mwamba Katoko Sinai yahamijwe kugira umugambi w’icyaha, ubujura bwitwaje intwaro ndetse no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akatirwa igihano cy’urupfu.
Komiseri wa Polisi witwa Jean-Claude Nyembo yahamijwe ubujura bwitwaje intwaro ndetse no kugira umugambi wo gukora icyaha. Hamwe na mugenzi we w’umupolisi, bakatiwe igihano cy’urupfu.
Colonel Madjunda yasabye abaturage bo muri Tanganyika kujya batungira urutoki Leta mu gihe babonye abashinzwe umutekano bakora ibyaha kugira ngo bakurikiranwe.
Ati “Turi hano kandi n’urukiko ruri mu kazi karwo. Mu gihe hari amakuru bakwiye gutanga, ntibajye bazuyaza kubikora, tuzakora ibishoboka kugira ngo ubutabera buboneke.”
Abakatiwe bose bafungiwe muri gereza nkuru ya Kalemie.