igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion
AMAKURU

RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 22, 2025 9:33 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Turahirwa Moses, washinze kandi ayobora inzu y’imideli ya Moshions, akekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yemeje ko Turahirwa Moses yafashwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, aho ibisubizo by’ibipimo byafashwe byemeje ko mu mubiri we harimo ibiyobyabwenge byinshi. Ibi bipimo byakozwe n’inzobere zo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Isesengura rya Gisirikare (Rwanda Forensic Institute, RFI).

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Dr. Murangira yagize ati: “Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo byafashwe n’abahanga bo muri RFI.”

Abajijwe niba ibyo biyobyabwenge bifitanye isano n’imyitwarire ya Turahirwa imaze iminsi itavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, Dr. Murangira yagize ati: “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza riracyakomeje.”

Si ubwa mbere Turahirwa Moses afashwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, kuko no mu mwaka wa 2023 yari yarigeze gukurikiranwaho ibyaha bisa n’ibi, nubwo icyo gihe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kumufungura by’agateganyo.

Turahirwa yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC
Next Article Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo ziri guhura n’uruva gusenya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imyigaragambyo yo kwamagana Trump yadutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Kuri uyu wa gatandatutaliki 29 Mata 2025 ibihumbi by'abaturage biraye mu mihanda mu myigaragambyo yo kwamagana imishinga Prezida Trump, ni…

1 Min Read
AMAKURU

Rusizi: Abiyise abakozi ba RRA nyuma y’uko bavuye Iwawa, batawe muri yombi

Abatawe muri yomb ni  abasore batatu bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi. Bakekwaho kwiyita abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA),…

2 Min Read
AMAKURU

Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri

Mu mujyi wa Bela Bela, uherereye mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo werekanye ubunyangamugayo bwo…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Dore intwaro karahabutaka ituma ibihugu byo mu Burayi bitinya Uburusiya

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, Uburusiya bwizihizaga imyaka 80 butsinze Abanazi bari bayobowe na Adolphe Hitileri wari wateye icyitwaga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?