igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rubavu: Inkongi y’umuriro yafashe inyubako irashya yose
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rubavu: Inkongi y’umuriro yafashe inyubako irashya yose
AMAKURU

Rubavu: Inkongi y’umuriro yafashe inyubako irashya yose

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 6, 2025 12:31 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Inkongi y’umuriro yafashe ikigo cy’amashuri yose irashya irakongoka ibi byabereye ku kigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu 

Mu ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2025, inyubako y’amacumbi y’abahungu mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo, giherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yafashwe n’inkongi y’umuriro ikayigiza hasi burundu. Nubwo iyi nyubako yafashwe n’inkongi, amahirwe ni uko nta n’umwe mu banyeshuri wakomeretse, kuko icyo gihe bose bari mu byumba by’amashuri basubiramo amasomo.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yaturutse ku kibazo cy’amashanyarazi. Umuriro w’amashanyarazi ngo wabanje kugenda, hakongerwa gukoresha moteri (generator), maze ubwo amashanyarazi yagarukaga, haza kuba ’court circuit’ – umuriro waza urengeje urugero, bikaviramo iyo nyubako gufatwa n’inkongi.

Yagize ati: “Twasanze nta muntu wabigizemo uruhare. Abatekinisiye baracyakora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye iyi nkongi.”

Ibyangiritse muri iyi nyubako birimo ibikoresho byose by’imbere: ibitanda, matela, ibikapu by’abanyeshuri n’imyambaro yabo. Umuyobozi w’akarere yemeje ko ibyangiritse bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gitondo cyo ku wa 6 Gicurasi, abayobozi batandukanye bahuriye mu nama igamije kureba ibyo abanyeshuri bakeneye byihutirwa kugira ngo bakomeze amasomo nta nkomyi. Meya Mulindwa yavuze ko hari ibikorwa byahise bitangira mu rwego rwo gushakira aba banyeshuri ibisubizo byihuse.

Yagize ati: “Turimo gushaka uko twabaha ibikoresho by’ibanze bakomeze amasomo neza. Turashaka ko umunsi urangira hari igisubizo gifatika kibonetse.”

Iyi nkongi ije kongera kwibutsa akamaro ko kongera imbaraga mu kwirinda inkongi z’umuriro mu bigo by’amashuri no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukoresha neza amashanyarazi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Urugendo rwa Turahirwa Moses: Uko yavuye i Nyamasheke akazavamo umudozi w’imideli wa mbere mu Rwanda, washinze inzu ya Moshions
Next Article Imyaka mirongo itatu niyo Moses ashobora gufungwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda Jose Chameleon yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi burundu

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Jose Chameleon, yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi kubera uburwayi amaranye iminsi ndetse yiyemeje gukomeza umuziki. Abitangaje…

2 Min Read
AMAKURU

Ngororero: Hari abacyogoshesha imikasi kuko abatanga amashanyarazi babasimbutse

Ni Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero, bavuga ko abaje gutanga umuriro w’amashanyarazi babasimbutse bikaba…

2 Min Read
AMAKURU

Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki

Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 mu majyaruguru y’igihugu, bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki, ibikorwa bimaze igihe…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?