Intama y’umuturage wo mu Karere ka Rubavu, yabyaye abana batandatu bitungura benshi, gusa nyuma isekurume ebyiri muri zo zahise zipfa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Ryabizige kuri uyu wa kane, tariki 08 Gicurasi 2025, ubwo intama ya Murekezi Innocent yabyaraga abana batandatu.
Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibyabaye kuri uyu muturage ari ibitangaza, ko ubu ari ubworozi wakora bukaguteza imbere mu gihe gito.
Uwamahoro Vestine ati “Ejo ku isaha ya saa cyenda z’amanywa habaye igitangaza ubwo twari twumvise intama yabyaye ibyana bitandatu, ni ubwa mbere twari tubibonye kuko dusanzwe tubona izibyara ebyiri n’eshatu, abantu benshi ejo bari bahuzuye.”
Akomeza avuga ko ubworozi bw’intama bushobora guteza imbere ubukora, kuko iyo ibyaye iziyikomokaho bazigurisha bakabasha kwatishamo imirima bagakora ubuhinzi kandi yabahaye n’ifumbire.
Murekezi Innocent nyir’iyi ntama yagize ati “Nta handi hantu nari narigeze mbona intama ibyara ibyana bingana bitya, byaranshimishije abantu bose barahurura.”
Uyu muturage yavuze ko iyi ntama imaze kubyara inshuro eshanu, izayikomotseho zamufashije kuguramo isambu y’ibihumbi 800 Frw, abasha kubona aho guhinga.
Iyi ntama yari yabyaye amashashi abiri n’amasekurume ane. Ku wa Gatanu, amasekurume abiri yari amaze gupfa, gusa nyirayo afite icyizere ko izisigaye zizabaho.
Umukuru w’Umudugudu wa Musene, Ngizwenimana Theophile, iyi ntama yabyariyemo yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’ibyabaye.
Mu Murenge wa Cyanzarwe intama icutse igeze ku mafaranga ibihumbi 70 Frw, mu gihe iya kwima irengeje ibihumbi 100 Frw.