Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe, basenyewe n’imvura nyinshi yiganjemo umuyaga mwinshi yaguye tariki ya Mbere Gicurasi.
Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Rwangara, Ryabizige na Kinyanzovu. Bibasiriwe n’ibi biza ku mugoroba wa tariki 01 Gicurasi 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE dukesha iy’inkuru ko inzu 10 zangirijwe n’ibi biza.
Ati “Ibarura ry’ibanze ryagaragaje ko inzu z’imiryango 10 arizo zasenywe n’ibi biza by’imvura yiganjemo umuyaga. Yahise icumbikirwa n’abaturanyi.”
“Hari n’amapoto arindwi y’amashanyarazi yangiritse, gusa twatangiye gukora na MINEMA ngo tubashakire uko bafashwa kubona iby’ibanze.”
Yakomeje avuga ko ibarura ry’ibyangirijwe n’ibi biza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y’abagomba gufashwa n’icyo kubasha.
Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ACP. Egide Mugwiza, aherutse gutangariza IGIHE ko imiryango irenga 800 iri gukodesherezwa na Leta kuko yavanywe ahashyira ubuzima mu kaga.