Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasiye Volodymyr Zelensky wavuze ko Ukraine itazemera guhara ibice yambuwe n’u Burusiya birimo Crimea.
Kuva muri Gashyantare 2025, intumwa za Amerika zahuye n’abahagarariye Ukraine n’u Burusiya kugira ngo bumvikane ku buryo intambara ihanganishije impande zombi kuva mu myaka itatu ishize ihagarare.Ku wa 23 Mata, mu Bwongereza hari hateganyijwe inama y’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bo muri Amerika, u Bufaransa na Ukraine, yari kuganirirwamo uko amahoro yaboneka hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Mbere y’uko iyi nama iba, Amerika yagaragaje ko kugira ngo amahoro aboneke, bisaba ko Ukraine yemera ko ibice yambuwe n’u Burusiya bitakiri ibyayo, gusa Zelensky yasubije ko ibyo bitashoboka.Zelensky yagize ati “Ntacyo twabivugaho.
Ni ubutaka bwacu, ubutaka bw’Abanya-Ukraine.”Bikekwa ko iki gisubizo Zelensky yatanze ku wa 22 Mata ari cyo cyatumye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, atitabira inama yo mu Bwongereza, nubwo ibiro bye byasobanuye ko yagize gahunda nyinshi.
Ku wa 23 Mata, Perezida Trump yagaragaje ko yatekerezaga ko kuganira na Zelensky bizoroha, ariko ngo iki gihugu kigoye kurusha u Burusiya buyoborwa na Vladimir Putin.Yagize ati “Ntekereza ko u Burusiya bwiteguye…ntekereza ko turi kumvikana n’u Burusiya. Natekerezaga ko byakoroha kumvikana na Zelensky ariko byaragoranye.”Trump yatangaje ko amagambo ya Zelensky yenyegeza intambara kuko ashobora gusubiza ibiganiro by’amahoro Amerika ikomeje kugirana n’u Burusiya.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko niba Ukraine idashaka guhara Crimea yambuwe n’u Burusiya mu 2014, iba yarayirwaniye, aho kuyitanga hatarashwe n’isasu rimwe.Ati “Nta muntu usaba Zelensky kwemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya ariko niba ashaka Crimea, kubera iki mu myaka 11 ishize atayirwaniye ubwo yashyikirizwaga u Burusiya nta sasu rirashwe?”Trump yatangaje ko Zelensky adakwiye kwihagararaho muri ibi bihe, kuko umutekano wo muri Ukraine uri kurushaho kuzamba. Yasobanuye ko mu gihe mugenzi we atakwemera kumvikana, mu myaka itatu yabura igihugu cyose.Ati “Ntacyo akwiye kuvuga!
Ikibazo cyo muri Ukraine kirakomeye. Akwiye kwemera amasezerano y’amahoro cyangwa se akarwana indi myaka itatu mbere yo kubura igihugu cyose.”Ku wa 23 Mata, u Burusiya bwagabye igitero mu karere ka Dnipropetrovsk, cyapfiriyemo abantu icyenda, abandi 70 barakomereka.