Imodoka ya sosiyete ya Kivu Belt na Virunga Express zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zagonganiye mu Karere ka Rutsiro, mazeabagera kuri 14 barakomereka.
Mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika ho mu Mudugudu wa Nyarusuku ni ho iyi mpanuka yabereye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 ahashyira Saa 13h30’, ubwo imodoka ya Kivu Belt yerekezaga i Karongi yagonganye n’indi ya Virunga yavaga Karongi yerekeza Rubavu.
Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure mu makuru yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Nta muntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka ahubwo yakomerekeyemo abantu 14.
Yagize ati “Nibyo koko impanuka yabaye, ikomerekeramo abantu 14, abakomeretse bikabije bane bahise boherezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye, abandi bagera ku icumi bakomeretse byoroheje bari kwitabwaho ku bitaro bya Murunda.”
Yibukije kandi abatwara abantu gukomeza ubushishozi n’ubunyamwuga, bakirinda uburangare, birinda gutwara bafite umunaniro, bakagendera ku muvuduko wagenwe, kandi bakibuka kubungabunga ubuzima bw’abo batwaye nk’ingenzi kurusha ibindi byose.
