igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye arapfa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye arapfa
AMAKURU

Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye arapfa

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 8:12 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mbarushimana Alex w’imyaka 40 wo mu Akarere ka Rutsiro yagwiriwe n’ibuye arapfa, ubwo yari mu kazi ke ko gucukura amabuye y’agaciro.

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Ngoma mu Mudugudu wa Gashihe, ku wa 27 Gicurasi 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yavuze ko uyu mugabo yagwiriwe n’ibuye ubwo bacukuraga indani.

Ati “Twahawe amakuru n’ubuyobozi bwa DEMIKARU Ltd icukura amabuye y’agaciro ko ubwo bacukuraga mu cyo bita indani, ibuye ryamanukiye uwitwa Alexis Mbarushimana ahita apfa.”

Yakomeje avuga ko umurambo we woherejwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.

Mpirwa Migabo yasabye ko kompanyi z’ubucukuzi zigomba kuba zifite ubwishingizi bw’abakozi zikoresha no gukoresha abakozi bambaye ibiresho bibarinda.

Abakozi bakora mu bucukuzi bo basabwe kwirinda, bakajya mu ndani bafite ubushishozi kugira ngo hatagira uwo ibuye rigwira cyangwa ngo babe babura umwuka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amateka ya Professor wakinnye muri Lacasa de Papel, burya yigeze no kurwara kanseri
Next Article Byinshi wasobanukirwa kuri filime ‘Final Destination Bloodlines’ iri mu zigezweho muri iki gihe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rachel Gupta yambuwe ikamba rya Miss Grand International 2024 kubera kudasohoza inshingano ze
May 29, 2025
Ubukerarugendo bushingiye ku nama bukomeje guhesha ishema Kigali n’u Rwanda
May 29, 2025
U Rwanda mu rugamba rwo kwakira isiganwa mpuzamahanga rya Formula One, ruhanganye na Marocco na Afurika y’Epfo
May 29, 2025
Uburyo umubyeyi yafasha umwana we kwiga kuvuga no gutyaza ururimi
May 29, 2025
Perezida Museveni ashinja Leta ya RDC uruhare mu kudatekana k’u Burasirazuba bw’igihugu
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUKUNGU

Utu ni two turere 5 dukennye cyane mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza uko ibipimo by’ubukene bihagaze mu Rwanda ndetse kigaragaza ibipimo by’ubukene mu mpande zitadukanye. Hagaragajwe kandi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Ntakibasha kugenda, Umukecuru w’imyaka 94 wafunzwe azira kwiba ubwatsi akaba yafunguwe

Sabina Isutsa utuye mu karere ka Kakamega muri Kenya, kuri ubu ufite imyaka 94,  yafunguwe nyuma yo kumara hafi umwaka…

1 Min Read
AMAKURU

Kigali: Umugore akurikiranyweho gutwika umugabo we amumennyeho isombe ishyushye

Mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru ibabaje aho umugore w’imyaka 38 akurikiranywe…

2 Min Read
AMAKURU

Burundi: Umupolisi wari wasinze yishe umumotari amurashe mu mutwe ahita ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, mu gace ka Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura, haraye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?